skol
fortebet

Abayobozi b’u Rwanda n’aba Uganda nta mwanzuro n’umwe bumvikanyeho mu nama bamazemo amasaha asaga 7

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019

Sponsored Ad

Ibiganiro by’amasaha asaga 7 byahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda mu nama ya kabiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Angola, byasojwe nta mwanzuro uhamye ufashwe nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

Sponsored Ad

Itsinda ry’u Rwanda n’irya Uganda ryahuriye mu nama ya kabiri yize ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije kunoza umubano no guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama ya kabiri ikurikira iyabereye mu Mujyi wa Kigali yabereye muri Speke Resort Munyonyo Hotel ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2019.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byabaye mu gihe kirekire kuko byamaze amasaha asaga arindwi, hasuzumwa iyubahirizwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Luanda muri Kanama 2019.

Byari byitezwe ko ibiganiro bigenda nk’uko ibyabereye mu Rwanda byagenze, aho ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi batangira bageza ijambo ku bitabiriye; ariko kuri iyi nshuro si ko byagenze kuko nyuma y’ijambo ry’ibihugu by’ibihuza; ibiganiro byahise bijya mu muhezo.

Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier ; ririmo Minisitiri w’Umutekano Gen Patrick Nyamvumba ; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier,wari uyoboye iri tsinda yatangarije kuri Twitter ye ko nyuma y’amasaha 7 aba bayobozi b’impande zombi baganira nta mwanzuro wagezweho ahubwo bahisemo kubiharira abakuru b’ibihugu byombi.

Yagize ati “Nyuma y’amasaha arenga 7 mu biganiro bifunguye hagati y’u Rwanda na Uganda,Ntitwabashije kumvikana ku bisubizo bya bimwe mu bibazo by’ingenzi bihari (Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda no gufunga mu buryo budakurikije amategeko kw’abanyarwanda muri Uganda).Twahisemo kubiharira abakuru b’ibihugu.”

Amb.Olivier Nduhungirehe yabwiye abanyamakuru ati “Tuzagisha inama umukuru w’igihugu turebe niba ingingo twatanze twakomeza kuzikoraho zigakemurwa.Nizeye ko vuba aha tuzizerana ndetse tukanagira ubushake bwo gukemura ibibazo dufitanye.’’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa,yavuze ko hakiri amahirwe ko ibibazo aba bayobozi bananiwe kumvikanaho bizakemuka mu biganiro bitaha.

Ati ‘‘Turizera ko hakiri amahirwe yo gukemura ibyo bibazo. Kugira ngo tugere aho twifuza, icy’ingenzi tugomba kugarura ni ukurebana neza no kugirirana icyizere. Tuzakora ibishoboka byose ngo byongere bijye mu buryo.’’

Amakuru aravuga ko Uganda yinangiye ku birego ishinjwa n’u Rwanda birimo ibyo gutera inkunga RNC n’indi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no gufungura abanyarwanda bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Intumwa z’u Rwanda zarakajwe n’uku kwinangira kwa Uganda zitanga ibitekerezo z’icyakorwa kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa nta nkomyi.





Ibitekerezo

  • Wa mugani ibyiza nuko iyi mishyikirano bayihagarika.Museveni ni Mayeli.Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa