skol
fortebet

Abayobozi ba Minneapolis bijeje gusesa igipolisi kubera urupfu rwa George Floyd

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

Ku bwiganze, abagize inama y’ubutegetsi y’umujyi wa Minneapolis bijeje gusesa urwego rwa polisi rw’uyu mujyi, ikintu gikomeye muri ibi bihe Amerika yugarijwe n’imyigaragambyo ivuye ku iyicwa rya George Floyd.

Sponsored Ad

Abagize iyo nama icyenda kuri 13 bavuze ko "uburyo bushya bwo kurinda abantu" buzashyirwaho muri uyu mujyi aho kubahiriza amategeko bivugwamo ivanguramoko.

Mayor w’uyu mujyi witwa Jacob Frey yari yanze iki gitekerezo, ibi bimuviramo kuvugirizwa induru n’imbaga.

Impirimbanyi zimaze imyaka myinshi zisaba impinduka nk’izi, zivuga ko iyi ari intambwe ikomeye.

Iyicwa rya George Floyd mu kwezi gishize rwabaye imbarutso y’imyigaragambyo yamagana ivanguramoko n’urugomo rw’abapolisi.

Nyuma y’uko imyigaragambyo iri kugenda ihosha kuva kuva ejo ku cyumweru, ingamba zo gukaza umutekano muri Amerika zatangiye koroshywa.

Kuri uyu wa mbere biteganyijwe ko abantu ibihumbi bajya gusezeraho umurambo wa Bwana Floyd i Houston, muri leta ya Texas, aho yakuriye ari naho yavuye ajya gutura i Minneapolis muri leta ya Minnesota.

Umuhango wo kumushyingura wihariwe n’umuryango we uzaba ejo ku wa kabiri.

Uyu munsi ku wa mbere, biteganyijwe ko uwahoze ari umupolisi Derek Chauvin uregwa kumushingaho ivi kugeza apfuye agezwa imbere y’ubucamanza.

Abandi bapolisi batatu bari kumwe na we na bo barirukanwe ndetse barafungwa baregwa ubufatanyacyaha no kureberera.

Abategetsi ba Minneapolis bavuze iki?

Icyenda mu bagize inama y’ubutegetsi ya Minneapolis basomeye imbaga itangazo ejo ku cyumweru.

Ukuriye iyo nama y’uyu mujyi Lisa Bender yagize ati: "Turi hano kuko hano muri Minneapolis no mu yindi mijyi ya Amerika biboneka ko uburyo bwo kurinda abantu n’umutekano wabo bidakora by’ukuri".

"Umuhate wacu w’impinduka zigaragara warananiwe. Ntakindi."

Madamu Bender yavuze ko ibirambuye ku mugambi wo gusesa polisi bizaganirwaho nyuma, yongeraho ko azagerageza amafaranga yashyirwaga mu gipolisi akajya mu bikorwa bifasha abantu.

Umwe mu bagize iyo nama y’ubutegetsi, Alondra Cano, yanditse kuri Twitter ati: "Ku bwiganze butegeka, inama y’ubutegetsi yemeye ko tugiye kuvanaho uburyo bw’igipolisi cy’umujyi".

Mu cyumweru gishize, Minnesota yatangije iperereza ku gipolisi cy’umujyi wa Minneapolis, aho guverineri w’iyi leta Tim Walz yavuze ko ashaka kuyiranduramo "ivanguramoko riyimazemo ibisekuru".

Nyuma, inama y’ubutegetsi y’uyu mujyi yatoye yemeza zimwe mu mpinduka zirimo kubuza abapolisi gufata abantu mu ijosi no gushinga ivi ku ijosi byari byemerewe abapolisi mu gihe bafata ukekwa.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa