skol
fortebet

Abiyomoye kuri RNC ya Nyamwasa bashinze undi mutwe mushya

Yanditswe: Sunday 12, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uguhuzagurika muri RNC kurakomeje umunsi ku wundi. Nyuma y’uko bamwe mu bari abayobozi bayo b’imena batangiye kuyivamo umwe ku wundi bagashinga amashyaka yabo, ubu igice kiyobowe na Jean Paul Turayishimiye wahoze ari umuntu wa hafi wa Kayumba Nyamwasa, cyashinze umutwe witwa Rwanda Alliance for Change (RAC).

Sponsored Ad

Ni umutwe wa kabiri ushinzwe n’abitandukanyije na RNC. Uwa mbere witwaga Rwanda Freedom Movement RFM-Ishakwe ubarizwamo Théogène Rudasingwa, Jonathan Musonera na Joseph Ngarambe bose bari mu b’imena batangiranye na RNC mu myaka ya 2010.

RAC iyobowe na Jean Paul Turayishimye wahoze akuriye ubutasi muri RNC ibarizwamo n’abandi nka Tabitha Gwiza uri mu bari bagize uyu mutwe muri Canada.

Gwiza ni mushiki wa Ben Rutabana, yavuye muri RNC uyu mutwe amaze iminsi ayishinja uruhare mu ibura rya musaza we aho mu ntangiriro z’uyu mwaka yigeze kubwira BBC ko "hari abantu bake bo hejuru muri RNC bafite uruhare mu ibura rya Rutabana".

We na bagenzi kandi bakunze gushinja Nyamwasa ubugugu no kurangwa na ruswa. Bamushinje kandi kunyereza umutungo wa RNC aho awufata ngo akawushora mu bikorwa bye bwite birimo ibijyanye n’imodoka zitwara ibintu hagati ya Mozambique na Afurika y’Epfo.

Mu bandi binjiye muri RAC harimo kandi Benoit Umuhoza wahoze ari Umuyobozi wa RNC mu Bufaransa, Bakamira Bellarmin, Kamana Achille, Karege Anicet, Karuranga Musoni Saleh, Mukobwajana Pacifique na Ndagijimana Etienne. Bose bahoze mu buyobozi bwo hejuru muri RNC ariko bagenda basezera umwe ku wundi kubera akajagari kakunze kuranga uyu mutwe guhera mu myaka ya 2014.

Imwe mu ntego za mbere z’uyu mutwe, bivugwa ko ari ugushyira hanze ibikorwa byose byagiye biranga Kayumba ku buyobozi bwa RNC. Abakurikiranira hafi imiterere y’aya mashyaka bavuga ko ibikorwa bya Turayishimiye na bagenzi be bazabijyanisha n’umugambi wo gukomeza ibikorwa bibangamira u Rwanda.

Turayishimiye na Leah Karegeya bombi beguye muri RNC mu mpera za 2019. Mbere yaho Gwiza nawe yari yaravuyemo, ndetse na Benoit Muhoza wari umuyobozi wayo mu Bufaransa nawe yari yareguye.

Turayishimiye uyoboye abiyomoye kuri Kayumba, yakoze igihe kinini nk’Umuvugizi wa RNC, yavuye muri uyu mutwe mu mwaka ushize muri Nzeri nyuma yo gushinja Nyamwasa ko yawufashe nk’uwe bwite ku buryo awuyobora uko ashatse.

Kayumba Nyamwasa kwigamba ko yirukanye Turayishimiye agamije kwereka abo batavuga rumwe ko agifite ijambo n’ubushobozi muri RNC, gusa abakurikiranira hafi imikorere ye bamunenze ko ahubwo byashyize urujijo ku mikorere ye.

Abakurikiranira hafi imikorere y’uyu mutwe bavuga ko ibiri kuwubamo bishingiye ku bugugu no kurwanira ubuyobozi, ruswa, icyenewabo ndetse no kugendera ku moko mu buyobozi bukuru bwawo.

Turayishimiye ubwo yeguraga, yavuze ko zimwe mu mpamvu zitumye yitandukanya n’abo bakoranaga zishingiye ku kuba RNC yaragaragaje intege nke mu gukurikirana ikibazo cya Rutabana wabuze, wari komiseri muri uyu mutwe, ndetse ashinja Kayumba ko ariwe nyirabayazana w’ibura rye.

Yumvikanye ahantu hatandukanye avuga imikorere idahwitse ya Nyamwasa ndetse umwuka mubi hagati yabo uratutumba byisumbuyeho ubwo abayobozi bakuru muri RNC basabaga Nyamwasa gushyiraho komite ishinzwe iperereza ku ibura rya Rutabana. Iyo komite yasenyutse itaratanga igisubizo.

Icukumbura ryakozwe n’Umuryango w’Abanyamerika Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, International Relief and Human rights Initiative (IRHRI) ryahishuye ko Ben Rutabana ari muri kasho z’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare muri Uganda, CMI, ku bugambanyi bwa Kayumba Nyamwasa.

Mu nyandiko wasohoye ku wa 25 Kamena 2020, Umuyobozi Mukuru akaba n’Uwashinze IRHRI, Greg Smith Heavens, yagize ati “Abaduhaye amakuru bose biteguye gutanga amakuru mu nkiko igihe bahamagazwa. Umwe mu baduhaye amakuru ku bushake yavuze ko Rutabana afungiwe ahantu h’ibanga ha CMI muri Mbuya, ameze neza ariko ko nta muntu wemerewe kumugeraho.”

IRHRI yatangaje ko amakuru imaze kubona ari uko abantu bo muri Rwanda National Congress (RNC) bayobowe na Faustin Kayumba Nyamwasa ari bo bari inyuma y’ifatwa n’ifungwa rya Rutabana.

Si ubwa mbere RNC icitsemo ibice kuko tariki 26 Nyakanga 2016, Kayumba Nyamwasa yashyize hanze ibibazo bivugwa muri RNC, ubuhemu bwa Theogène Rudasingwa yashinjaga gushaka gusenya uyu mutwe biciye mu gukurura amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kuwigarurira biciye mu kwanga amatora n’ibyayavuyemo.

Ubu bwumvikane buke bwatumye Rudasingwa amwiyomoraho, ashinga umutwe we yise New RNC, ajyana n’abari bamushyigikiye b’abasivili, abasirikare basigara mu rundi ruhande muri RNC ya Kayumba.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa