skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Winnie Mandela yashyizwe mu bitaro

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Winnie Madikizela Mandela, umugore ufatwa nk’intwari yarwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’ Epfo yashyizwe mu bitaro kubera uburwayi bw’impyiko ikaba igomba gusimburwa.
Umuryango we watangaje ko Madikizela Mandela yashyizwe mu bitaro bya MilPark bikaba biteganyijwe ko azahamara icyumweru.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru SA Times live, Victor Dlamini yavuze ko Winnie Mandela yajyannywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura ubushake bwo kurya n ikibazo cyo kubabara amaguru. (...)

Sponsored Ad

Winnie Madikizela Mandela, umugore ufatwa nk’intwari yarwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’ Epfo yashyizwe mu bitaro kubera uburwayi bw’impyiko ikaba igomba gusimburwa.

Umuryango we watangaje ko Madikizela Mandela yashyizwe mu bitaro bya MilPark bikaba biteganyijwe ko azahamara icyumweru.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru SA Times live, Victor Dlamini yavuze ko Winnie Mandela yajyannywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura ubushake bwo kurya n ikibazo cyo kubabara amaguru.

Yagize ati: “bamaze kumwakira abaganga bemeje ko afite uburwayi bw’impyiko ndetse ko agomba guhabwa indi. Biteganijwe ko azamara icyumweru mu bitaro.”

Madikizela Mandela yahoze ari umugore wa nyakwigendera Nelson Mandela wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo. Muri 2016 yajyannywe mu bitaro kugira ngo abagwe mu mugongo no mu mavi.
Umugabo we yafunzwe imyaka 27 azira kurwanya ivangura ryakorerwaga abirabura. Igihe Nelson Mandela yari afunzwe, umugore we Winnie Mandela yasigaye akora ubukangurambaga kugira ngo umugabo we Nelson Mandela afungurwe.

Ubwo Nelson Mandela yasohokaga muri gereza bamwakiriye nk’intwari.
Nelson Mandela na Winnie Mandela bashakanye mu 1956 batandukana mu 1996. Gutandukana kwabo kwatewe n’uko Nelson Mandela yaje kumenya ko umugore we amuca inyuma akaryamana n’umurinzi we. Nyuma yo gutandukana na Winnie Mandela, Nelson Mandela yashatse umugore witwa Graca Machel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa