Kigali

Afurika y’Epfo: Zuma yemeye kuva ku butegetsi

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 13 February 2018 Yasuwe: 1851

Ubuyobozi bw’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo bwafashe umwanzuro w’uko Perezida Jacob Zuma avanwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu birinda gutangaza igihe azavira ku butegetsi.

Umunyamabanga mukuru wa ANC, Ace Magashule, yavuze ko Bwana Zuma asa nuwemeye kuva ku butegetsi, ngo ariko ashaka kuba akomeje kuyobora andi mezi atatu cyangwa atandatu.

Bwana Magashule yavuze ko abakuru muri ANC bumva Bwana Zuma yari akwiye kuva ku butegetsi vuba bishoboka ku neza ya Afrika y’Epfo.

Yakomeje avuga ko abayobozi b’iri shyaka ku rwego rw’igihugu bashaka ko, Cyril Ramaphosa, ahita amusimbura akaba umukuru w’igihugu.

Bwana Zuma arinangira kuva ku butegetsi n’ubwo ashinjwa ruswa ku rwego rwo hejuru.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bavuga rikijyana mu ishyaka ANC bari bahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kuba yarekuye ubutegetsi.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kugeza bwije; Abayobozi bishyaka ANC, riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo ndetse n’Abarwanashyaka baryo biriwe mu mwiherero ku ngingo yo kweguza Perezida Zuma.

Radiyo Televiziyo yo muri Afrika y’epfo, SABC yari yavuze ko hari imodoka zatwaye Cyril Ramaphosa zikamugeza aho Perezida Jacob Zuma akorera kugirango amumenyeshe ko ishyaka ryamuhaye amasaha 48 yo kuba yeguye.

Mu cyumweru gishize, Cyril Ramaphosa umuyobozi w’ishyaka ANC, yagiranye ibiganiro na Perezida Zuma kugira ngo barangize icyo kibazo cy’ubwegure bwe ariko ibyo biganiro ntacyo byari byagezeho.

Jacob Zuma ngo yemeye gusezera ubutegetsi, ariko ashaka ayandi mezi atatu cyangwa atandatu

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ZAMANI

    Muli Afrika hari ibihugu bike bifite Democracy.Na South Africa irimo.Mu gihe mu Burundi n’ahandi bahindura itegeko nshinga kugirango president ategeke ubuziraherezo,ZUMA abaturage bamukuyeho mu kanya gato kubera Ruswa.Ahandi usanga president yica agakiza.Agasahura igihugu,akica abantu,agatonesha bene wabo n’inshuti ku buryo bikubira ubutunzi bw’igihugu.Hagira uvugwa police na army bakamwica cyangwa bakamufunga.
    Bravo South Africa.Byerekanye ko South Africa idatwarwa n’abasirikare nko mu bindi bihugu by’Afrika.Ahasigaye nibamukurikirane agarure amafaranga y’igihugu yasahuye by means of corruption.

    13 February

Inzindi nkuru

Israel yemeye kwakira abimukira 1000, yangira 7000

Leta ya Isirayeli ejo kuwa mbere yatangaje ko igiye kwemerera abimukira...
18 September 2018 Yasuwe: 219 0

Afurika y’epfo igiye gutangira kwigisha ururimi rw’Igiswayile mu...

Guhera mu mwaka wa 2020, ururimi rw’Igiswayile ruzatangira kwigishwa mu...
18 September 2018 Yasuwe: 164 0

Ibiganiro by’ amahoro bihuza Abarundi ntabwo bikibaye kuri uyu wa...

Igice cya gatanu cy’ibiganiro bihuza Abarundi byari bitegekanijwe gutangira...
17 September 2018 Yasuwe: 470 0

U Bushinwa n’Uburusiya byishyize hamwe biri gukora imyitozo izamara...

Ingabo zirenga ibihumbi 303,000 z’Abarusiya n’Abashinwa bari mu myitozo...
15 September 2018 Yasuwe: 2056 0

Ibintu 5 ukwiye kumenya kuri Agathon Rwasa ugiye gushinga ishyaka mu...

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Leta y’ u Burundi, wahoze ari...
13 September 2018 Yasuwe: 1642 2

Menya ubwirinzi buhambaye inzego z’ubutasi zikoresha kugira ngo zirinde...

Ushobora kuba ukoresha ubwirinzi bukomeye ngo urinde urugo rwawe,...
13 September 2018 Yasuwe: 3469 0