skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Zuma yemeye kuva ku butegetsi

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo bwafashe umwanzuro w’uko Perezida Jacob Zuma avanwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu birinda gutangaza igihe azavira ku butegetsi.
Umunyamabanga mukuru wa ANC, Ace Magashule, yavuze ko Bwana Zuma asa nuwemeye kuva ku butegetsi, ngo ariko ashaka kuba akomeje kuyobora andi mezi atatu cyangwa atandatu.
Bwana Magashule yavuze ko abakuru muri ANC bumva Bwana Zuma yari akwiye kuva ku butegetsi vuba bishoboka ku neza ya Afrika y’Epfo. (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo bwafashe umwanzuro w’uko Perezida Jacob Zuma avanwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu birinda gutangaza igihe azavira ku butegetsi.

Umunyamabanga mukuru wa ANC, Ace Magashule, yavuze ko Bwana Zuma asa nuwemeye kuva ku butegetsi, ngo ariko ashaka kuba akomeje kuyobora andi mezi atatu cyangwa atandatu.

Bwana Magashule yavuze ko abakuru muri ANC bumva Bwana Zuma yari akwiye kuva ku butegetsi vuba bishoboka ku neza ya Afrika y’Epfo.

Yakomeje avuga ko abayobozi b’iri shyaka ku rwego rw’igihugu bashaka ko, Cyril Ramaphosa, ahita amusimbura akaba umukuru w’igihugu.

Bwana Zuma arinangira kuva ku butegetsi n’ubwo ashinjwa ruswa ku rwego rwo hejuru.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bavuga rikijyana mu ishyaka ANC bari bahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kuba yarekuye ubutegetsi.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kugeza bwije; Abayobozi bishyaka ANC, riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo ndetse n’Abarwanashyaka baryo biriwe mu mwiherero ku ngingo yo kweguza Perezida Zuma.

Radiyo Televiziyo yo muri Afrika y’epfo, SABC yari yavuze ko hari imodoka zatwaye Cyril Ramaphosa zikamugeza aho Perezida Jacob Zuma akorera kugirango amumenyeshe ko ishyaka ryamuhaye amasaha 48 yo kuba yeguye.

Mu cyumweru gishize, Cyril Ramaphosa umuyobozi w’ishyaka ANC, yagiranye ibiganiro na Perezida Zuma kugira ngo barangize icyo kibazo cy’ubwegure bwe ariko ibyo biganiro ntacyo byari byagezeho.

Jacob Zuma ngo yemeye gusezera ubutegetsi, ariko ashaka ayandi mezi atatu cyangwa atandatu

Ibitekerezo

  • Muli Afrika hari ibihugu bike bifite Democracy.Na South Africa irimo.Mu gihe mu Burundi n’ahandi bahindura itegeko nshinga kugirango president ategeke ubuziraherezo,ZUMA abaturage bamukuyeho mu kanya gato kubera Ruswa.Ahandi usanga president yica agakiza.Agasahura igihugu,akica abantu,agatonesha bene wabo n’inshuti ku buryo bikubira ubutunzi bw’igihugu.Hagira uvugwa police na army bakamwica cyangwa bakamufunga.
    Bravo South Africa.Byerekanye ko South Africa idatwarwa n’abasirikare nko mu bindi bihugu by’Afrika.Ahasigaye nibamukurikirane agarure amafaranga y’igihugu yasahuye by means of corruption.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa