skol
fortebet

Akayabo kazagenda ku rukuta rutandukanya USA na Mexique kamenyekanye, Mexique yateguye imyigaragambyo

Yanditswe: Sunday 12, Feb 2017

Sponsored Ad

Urukuta Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump avuga ko azubaka mu mupaka wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika na Mexique ngo ruzamutwara miliyari 21 na miliyoni 600 z’ amadorali y’ Amerika nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters bivuga ko byabonye kopi y’ uyu mushinga.
Impapuro z’ ibanga Reuters ivuga ko yabonye biteganyijwe ko uru rukuta ruzubakwa mu myaka itatu. Uburebure bw’ umupaka wose ni kilometero 3200, gusa izamaze gutangazwa ko zizubakwa ni kilometero (...)

Sponsored Ad

Urukuta Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump avuga ko azubaka mu mupaka wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika na Mexique ngo ruzamutwara miliyari 21 na miliyoni 600 z’ amadorali y’ Amerika nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters bivuga ko byabonye kopi y’ uyu mushinga.

Impapuro z’ ibanga Reuters ivuga ko yabonye biteganyijwe ko uru rukuta ruzubakwa mu myaka itatu. Uburebure bw’ umupaka wose ni kilometero 3200, gusa izamaze gutangazwa ko zizubakwa ni kilometero 1050.

Ku rundi ruhande biturutse mu mubano utameze neza hagati ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na Mexique, igihugu cya Mexique cyateguye imyigaragambyo yo kwamagana Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump ufite umugambi wo kubaka urukuta rutandukanya Leta zunze Ubumwe z’ Amerika na Mexique .

Iyi myigaragambyo iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017. Abateguye iyi myigaragambyo bakanguriye abatuye imijyi yose ya Mexique kwitabira iyo myigaragambyo. Biteganyijwe ko baza kuba bambaye imyenda ihuje amabara n’ idarapo rya Mexique(Umutuku n’ umweru”

Abateguye iyi myigaragambyo barimo abanyeshuri biga muri za kaminuza n’ abaturage. Bashyize ahagaragara itangazo rigira riti:

“Igihe kirageze ngo twebwe abaturage duhurize hamwe imbaraga n’ amajwi dufite duharanire agaciro kacu twamagana imigambi ya Perezida Trump, dushakire hamwe ibisubizo ku bibazo bitureba”

Iyi myigaragambyo igihe kuba mu gihe umubano w’ igihugu byombi ukomeje kutaba mwiza. Umubano w’ ibi bihugu n’ ubusanzwe utari wifashe neza warushijeho kuzamba ubwo Perezida Trump yiyamamazaga akavuga ko natorwa azubaka urukuta rutandukanya USA na Mexique. Trump yagaragaje Abanya Mexique nk’ abanyabyaha, abanyarugomo anabashinja kuba baribye imirimo y’ Abanyamerika nk’ uko CNN yabitangaje.

Umugambi wa Perezida Trump wo kubaka urukuta rutandukanya USA na Mexique kugira ngo abanya Mexique ntibazongere kwinjira muri USA uri mu mpamvu zatumye Perezida wa Mexique Enrique Peña Nieto asubika uruzinduko yagombaga kugirira muri USA tariki 31 Mutarama 2017.

Leta zunze ubumwe z’ Amerika ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Mexique mu bijyanye n’ ubucuruzi. Abanya Mexique bagera kuri miliyoni 11 baba muri USA kandi bahari badafite ibyangombwa.

Perezida Trump avuga amafarnga yose azubaka uru rukuta azatangwa na Mexique, Mexique nayo ikavuga ko nta n’ urumiya izarutangaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa