skol
fortebet

Amasasu aravuza ubuhuha i Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Kanama, amasasu aravuza ubuhuha mu mirwano ikomeye ihuje imitwe ibiri y’inyeshyamba, Mai-Mai na Gumino, mu bice bya Bilambili na Ngezi, hafi ya Mikenge, muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Ni mu gihe hitegurwaga gukorwa ibizamini bibanziriza ibya leta, aho byibuze abanyeshuri 700 bari bategerejwe muri centre ya Mboko 4, I Mikenge, mu ifasi y’amashuri ya Kivu y’Amajyepfo ya 3, babujijwe kuhagera kubera imirwano bivugwa ko ikaze.

Nk’uko urubuga Actualite.cd, dukesha iyi nkuru rubitangaza, amakuru aravuga ko umutwe w’inyeshyamba wa Gumino, uyobowe na Col Rukundo Makanika, saa kumi z’igitondo wateye ibirindiro bya Mai-Mai. Imibare y’agateganyo igaragaza ko hakomeretse abasivili babiri mu gihe ibiturage bibiri byatwitswe.

Umunyamabanga wa Sosiyete Sivile ya Mikenge, Nyange Saluba ati:

Ubu dufite abasivili babiri bakomeretse, bari ku Bitaro bya Mikenge, naho igiturage cya Bilalombi na Ngezi, byatwitswe kandi imibare ishobora kuzamuka kuko imirwano irakomeje yerekeza i Mikenge.

Iyi centre ya Mboko 4 ihuriyemo ibigo byinshi by’amashuri yo mu Murenge wa Itombwe, abanyeshuri basoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bagombaga kuhahurira mu bizamini bibanziriza ibya leta baturutse mu bice bya Kitibingi, Magunda, Kakanenge, Kipupu, Kipombo, Tulambo n’ahandi.

Ibitekerezo

  • Uyu musirikare si Col Rukundo ahubwo ni Col Rukunda Makanika Michelle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa