skol
fortebet

Amateka ya Nancy Pelosi wongeye gutorerwa kuyobora umutwe w’Abadepite muri USA

Yanditswe: Monday 04, Jan 2021

Sponsored Ad

Nancy Pelosi yongeye kugaruka cyane mu binyamakuru nyuma yo gutsindira manda ya kane nk’ukuriye umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Amerika. Ni iyindi ntera mu myaka hafi 50 amaze muri politiki.

Sponsored Ad

Mu gihe Kamala Harris ubu agiye kuba visi perezida wa mbere w’umugore mu mateka ya Amerika, Pelosi ntabwo azakomeza kuba ari we mugore ukomeye muri politiki ya Amerika.

Gusa uyu mugore w’imyaka 80 azagira uruhare rukomeye mu gutuma gahunda za perezida mushya zigerwaho.

Ugereranyije na manda ishize, Pelosi ubu ntabwo yatowe ku bwiganze busesuye kandi ubu agiye kuyobora inteko irimo ubwiganze bwagabanutse bw’abademokarate.

Yakuriye mu muryango w’abanyepolitiki

Abarepubulikani bamwita "San Francisco liberal" kubera kutaripfana mu kurwanya zimwe muri politiki zabo mu buryo bukomeye.

Yakuriye mu muryango uba muri politiki ari umwana muto mu bana barindwi iwabo muri Baltimore muri leta ya Maryland aho se yari Mayor.

Yize muri kaminuza i Washington hafi y’iwabo ari naho yahuriye n’umugbao we Paul Pelosi ukora mu by’imari.

Bimukiye i Manhattan, nyuma mu rundi ruhande rw’uwo mugabane i San Francisco aho Nancy yatangiye akora akazi ko mu rugo.

Yabyaye abana batanu - abakobwa bane n’umuhungu umwe - mu gihe cy’imyaka itandatu.

Intangiriro y’ikintu kinini

Mu 1976 nibwo yahuye na politiki, akoresha abantu bari baziranye n’umuryango we mu gufasha guverineri wa California Jerry Brown gutsinda muri leta ya Maryland ubwo yiyamamarizaga kuba perezida.

Nyuma yaje kuzamuka mu myanya mu ishyaka ry’abademokarate, amaherezo ararikurira maze anabona umwanya mu nteko ishinga amategeko mu 1988.

Ageze mu nteko naho ntiyatinze kuzamuka. Kuko yari ahagarariye umujyi ufite abaturage benshi, anashyira imbaraga mu bushakashatsi kuri SIDA.

Mu 2001, yatangiye kwiyamamariza imyanya y’ubutegetsi mu nteko ya Amerika.

Kugera ku gasongero

Yari umwe mu bantu bakomeye, bavugaga cyane bamagana ibitero bya Amerika muri Iraq mu 2003.

Mu 2006 ibi bitekerezo byahaye umusaruro abademokarate ubwo batsindiraga ubwiganze mu mutwe w’abadepite ku nshuro ya mbere mu myaka 12.

Pelosi ishyaka rye ryahise rimutorera kuyobora uyu mutwe, aba umugore wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka ya Amerika.

Hashize imyaka ine, abademokarate batakaje ubwiganze muri uyu mutwe.

Nubwo bitari bimworoheye, Madamu Pelosi yabashije gutsinda yongera gutorerwa uyu mwanya.

Umukuru w’abadepite akora iki?

Uyu mwanya ni umwe mu ivugwa n’Itegekoshinga rya mbere rya USA. Ni umuntu wa gatatu ukomeye inyuma ya perezida na visi perezida.

N’ibiro bya rutura akoreramo biri ku musozi wa Capitol aho aba yitegeye Washington Monument, bishimangira ubukaka bw’uwo mwanya.

Ubwiganze bw’ishyaka runaka mu nteko ya Amerika nibwo bugena ibijyanye no kwemeza, kwanga no guhindura amategeko.

Iyo umukuru w’uyu mutwe w’abadepite afite ubwiganze bw’ishyaka rye mu nteko, bahinduka nk’abafite ubutegetsi bw’igihugu mu ntoki.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2011, inteko ikuriwe na Pelosi niyo yemeje ingengo y’imari ya miliyari $840 zo kuzahura ubukungu bwa Amerika bwari bwazahajwe n’ihungabana ryabwo rya 2008.

Yanakoze ibishoboka inteko yemeza Itegeko ku bwishingizi mu buzima, ryaje kumenyekana cyane nka Obama Care rinamufasha Obama gutsindira indi manda.

Ibihe bikomeye bya Pelosi

Yahuye n’ibihe bigoye ubwo yari agarutse kuba umukuru w’umutwe w’abadepite mu 2018.

Kugeza ubwo, yari umuntu abategetsi b’abarepubulikani bagaragarizaho umujinya wabo muri politiki zitandukanya zabo zitagenze uko babyifuza agihari.

Nubwo 2018 yatsinze amatora yo kongera kuyobora inteko, intambamyi ze zari Perezida Donlad Trump na Mitch McConnell ukuriye abarepubulikani biganje muri sena.

Bityo itegeko ryose ryatorwaga mu badepite ntiryarengaga aho.

Ibyakwiriye hose, ni amashyi yo kunnyega yakomeye Perezida Trump mu gihe yariho avuga ijambo hashize ukwezi kumwe Pelosi atangiye akazi. N’ubu iracyari gif ikoreshwa na benshi bannyega abakeba babo.

Hejuru y’ibyo, imbere ya za camera Pelosi uwo mugoroba yaciye impapuro zanditseho ijambo Trump yari amaze kuvuga. Ashinjwe agasuzuguro, yavuze ko ibyo perezida yavugaga ari "ibinyoma".

Guhangana na Trump

Pelosi yabanje kugenza macye mu nkubiri yo gushaka kweguza Perezida wa Amerika.

Ariko uko hakomeje kwiyongera amakuru ku bikorwa bya Trump na Ukraine, yaje guhaguruka avuga ko Trump yakoresheje nabi ubutegetsi mu buryo butakwirengagizwa.

Yarahagurutse ayobora ibikorwa byo kugerageza kweguza Trump. Ndetse ahangana na politiki ya Trump yo kubaka urukuta ku mupaka na Mexico.

Ubu, ubwiganze bw’abademokarate bwagabanutseho imyanya irenga 12 mu mutwe w’abadepite, umunyamakuru wa BBC Anthony Zurcher avuga ko iyi manda ishobora kuzagora cyane Pelosi.

Ati: "Biramusaba ko mu matora yo kuwa kabiri abademokarate bagira ubwiganze muri sena, cyangwa se akareshya abarepubulikani bamwe badatsimbaraye ku mahame ya cyera bakajya bamushyigikira".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa