Kigali

AMATORA YA PEREZIDA WA KONGO: Tshisekedi ati ‘Nimba umukandida nzatsinda’

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 2 October 2018 Yasuwe: 629

Umunyapolitiki Félix Tshisekedi yavuze ko ari umwe mu banyapolitiki bane bashaka guhagararira abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora ya perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu muhungu wa nyakwigendera Etienne Tshisekedi, wabaye umunyapolitiki ukomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, avuga ko yizeye kugera kuri iyo ntego.

Aho bane baturuka mu ihuriro ry’amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi ashaka guhangana na Emmanuel Ramazani Shadary, uhagarariye uruhande rwa leta. Amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Mu gihe abakandida-perezida 21 ari bo bemejwe bidasubirwaho n’akanama k’amatora ka Kongo, kwishyira hamwe kw’abakandida bisa nkaho ari ingenzi.

Byabafasha kubona ubwiganze bw’amajwi mu matora byitezwe ko azitabirwa n’abaturage miliyoni 40. Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida wa Kongo na Moïse Katumbi wigeze kuba umukuru w’intara ya Katanga - bombi bangiwe kwiyamamaza.

Tshisekedi yabwiye mitingi ihuriwemo n’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ko "bazicara hamwe" muri iki cyumweru bagafa umwanzuro.

Mu kiganiro na BBC mu murwa mukuru Kinshasa, Tshisekedi yagize ati: "Nimba umukandida, nzatsinda."

Ariko yongeyeho ati: "Ariko ejo nimpitamo kutiyamamaza ngashyigikira undi mukandida duhuriyeho, na we azaba afite amahirwe nk’ayo na we yo gutsinda. Ntekereza ko uko turi [amashyaka] arindwi dushyigikiwe bihagije mu gihugu hose kuburyo twatsinda amatora n’ubwiganze bw’amajwi."

Mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2006 n’ayo mu mwaka wa 2011, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bananiwe kwishyira hamwe ndetse amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi asubiranamo hagati yayo.
Kimwe mu bintu aya mashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi yemeranyaho yose kuri iyi nshuro, ni ukwamagana uburyo bwo gutora bw’imashini zikoresha ikoranabuhanga akanama k’amatora gashaka gukoresha.

Bwana Tshisekedi yavuze ko abagize aya mashyaka, cyo kimwe n’amwe mu mahanga akurikiranira hafi ibya Kongo, bafite impungenge ko izo mashini zishobora kwifashishwa mu gukora uburiganya mu matora.
Yagize ati: "Dufite kugeza ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa cumi ngo dutume bisubiraho [ntihazakoreshwe imashini mu gutora]."

"Nyuma y’iyo tariki, bizadusaba ko twihuse cyane dukuraho izo mashini ahubwo hagategurwa impapuro z’itora, ariko ntekereza ko dufite igihe cyo kubikora neza mbere y’itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri."

Amatora ya perezida yitezwe kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri, azaba abaye hashize imyaka ibiri manda ya Bwana Kabila irangiye.
Yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2001 nyuma yo kwicwa kwa se, Laurent-Désiré Kabila.
Akanama k’amatora kari kavuze ko umutekano mucye mu bice bimwe na bimwe by’igihugu utatuma amatora aba, ariko abanenga leta ya Kongo bavuze ko bwari uburyo bwa Perezida Kabila bwo kugundira ubutegetsi.
Bwana Tshisekedi yabwiye BBC ko abaturage ba Kongo barambiwe ubutegetsi bwa Perezida Kabila, bakaba biteguye impinduka.

"Abantu barambiwe ubu butegetsi bwatangiye mu mwaka wa 1997 [ubwo se wa Kabila cyangwa Kabila mukuru yafataga ubutegetsi].
"Ubukungu bwa Kongo buri mu mazi abira. Dutekereza ko nidushyira hamwe neza turwanya ruswa kandi duteza imbere ubucuruzi, dushobora kuvugurura imibereho y’abaturage ba Kongo."

"Kuri ubu, umuturage wa Kongo atunzwe n’idolari 1 ry’Amerika n’ibice 25 ku munsi. Dufite icyizere cyo kuvugurura iyo mibereho ikagera ku madolari 11 y’Amerika n’ibice 75.
"Mu by’ukuri ni cyo gito gishoboka dushobora gukora kandi ni nacyo gito gishoboka abaturage batwitezeho."
Muri icyo kiganiro na BBC, Bwana Tshisekedi yanavuze kuri se Etienne Tshisekedi, yavuze ko yabaye "umutoza" we.
Yagize ati: "Ndashaka, nimbishobora, kugera ku nzozi ze."

Bwana Tshisekedi [mukuru] yapfiriye mu Bubiligi mu mwaka ushize wa 2017, ariko ibikorwa byo kugerageza gusubiza umurambo we muri Kongo ngo ushyingurweyo byibasiwe n’amakimbirane hagati y’umuryango we n’abategetsi ba Kongo.
Uyu muhungu we avuga ko se yari afite inzozi zo kubona Kongo nziza kurushaho kandi igendera ku butegetsi bwubahiriza amategeko.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amerika irashinja Ubushinwa n’Uburusiya kubohera Afurika mu madeni

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kureka ibikorwa...
14 December 2018 Yasuwe: 911 0

Kongo: Komisiyo y’ amatora yafashwe n’ inkongi hasigaye iminsi 10 ngo...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 ibiro bya Komisiyo...
13 December 2018 Yasuwe: 1275 0

Dr Mukwege afite amakenga ko amatora ya Perezida wa Kongo azateza...

Umunyekongo uherutse kuronka igihembo kitiriwe Nobel, Dr Denis Mukwege,...
11 December 2018 Yasuwe: 985 0

‘Mu Bufaransa essence ikwiye kujya itangirwa ubuntu kuko yibwa muri Afurika’...

Mu gihe mu minsi ishize Perezida w’ u Bufaransa yari yasabye ko imisoro ya...
9 December 2018 Yasuwe: 3235 1

Jeannette Kagame yongeye guha abana b’ u Rwanda ’NOHELI’

Umufasha wa Perezida w’ u Rwanda yakiriye abana baturutse mu turere twose...
9 December 2018 Yasuwe: 1152 1

Perezida Trump yakinnye ku mu byimba Perezida Macron kubera imyigarambyo ya...

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump aherutse gutera...
9 December 2018 Yasuwe: 1959 0