skol
fortebet

Amerika: Ibikorwa bya Leta byahagaze kubera Abasenateri

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2018

Sponsored Ad

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika yahagaritse gutanga serivisi zimwe na zimwe muzo yatangaga bitewe n’ uko abagize inteko ishinga amategeko umutwe wa sena bananiwe kumvikana ku ngengo y’ imari.
Amajwi 60 yari akenewe ngo hemezwe ingengo y’ imari yagombaga gukoreshwa kugeza tariki 16 Gashyantare ntabwo yabonetse gusa nk’ uko BBC yabitangaje ibiganiro biracyakomeje.
Ni ubwa mbere ibyo bibaye kuva ishyaka ry’ abarepubulikani ryagera ku butegetsi muri 2016, iri shyaka rifite abantu benshi (...)

Sponsored Ad

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika yahagaritse gutanga serivisi zimwe na zimwe muzo yatangaga bitewe n’ uko abagize inteko ishinga amategeko umutwe wa sena bananiwe kumvikana ku ngengo y’ imari.

Amajwi 60 yari akenewe ngo hemezwe ingengo y’ imari yagombaga gukoreshwa kugeza tariki 16 Gashyantare ntabwo yabonetse gusa nk’ uko BBC yabitangaje ibiganiro biracyakomeje.

Ni ubwa mbere ibyo bibaye kuva ishyaka ry’ abarepubulikani ryagera ku butegetsi muri 2016, iri shyaka rifite abantu benshi barihagarariye mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi.
Kuba amajwi yari akenewe ngo iyo ngengo y’ imari yemezwe atabonetse bizagira ingaruka ku bakozi babarirwa mu bihumbi amaganga.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yashinje abahagarariye ishyaka ry’ abademukarate mu nteko gushyira imbere inyungu za politiki bakirenganzira iza ruhanda.

Umuvugizi w’ ibiro bya Perezida w’ Amerika Sarah Sanders yagize ati "Abademukarate bashira politike imbere y’umutekano w’igihugu, imiryango y’abasirikare, abana batagira shinge na rugero hamwe n’ubushobozi bw’igihugu cyacu bwo gukorera abanyamerika bose".

Nubwo bimeze gutya ariko uyoboye abademukarate mu nteko ishinga amategeko umutwe w’ Abasenateri Chuck Schumer yavuze ko Trump yaburijemo ibyo impande zombi zari zumvikanye kandi "ko nta gitsure yashyize ku bahagarariye ishyaka rye mu nama mu ishinga amategeko".
Ibintu nk’ibyo byaherukaga muri 2013, icyo gihe byamaze iminsi 16.

Kuba ibikorwa bya Leta byahagaze bisobanuye iki?

Bivuze ko zimwe muri serivisi ziba zifunze ku buryo abakeneye izo serivisi batabona abazibaha. BBC yatangaje ko abakozi bakora by’ ubwubatsi, ibidukikije, uburezi n’ ubucuruzi bakomeza bagakora ariko abakora mu bijyanye n’ ubuzima, ubwikorezi, icungamutungo, inzego z’ umutekano n’ ibindi hagasigara 1 kuri babiri, ibi bigira ingaruka ku baturage by’ umwihariko abakeneye serivisi yagabanyirijwe abakozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa