skol
fortebet

Amerika irashinja u Burusiya kugaba ibitero muri Ukraine

Yanditswe: Sunday 02, Apr 2017

Sponsored Ad

Leta ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika iyobowe na Prezida Donald Trump ikomeje gutunga agatoki igihugu cy’ u Burusiya, ku kugaba ibitero mu gihugu cya Ukraine.
Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Rex Tillerson, mu nama yarimo kuri uyu wa Gatanu, ya OTAN, i Buruseri MU Bubirigi.
Tillerson yashinje u Burusiya ko bwarengeye imibi za Ukraine. Yabwiye bagenzi be bahurikiye mu muryango wa OTAN ko gushyirahamwe mu gushakira umuti ikibazo bya u (...)

Sponsored Ad

Leta ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika iyobowe na Prezida Donald Trump ikomeje gutunga agatoki igihugu cy’ u Burusiya, ku kugaba ibitero mu gihugu cya Ukraine.

Ibyo byatangajwe na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Rex Tillerson, mu nama yarimo kuri uyu wa Gatanu, ya OTAN, i Buruseri MU Bubirigi.

Tillerson yashinje u Burusiya ko bwarengeye imibi za Ukraine. Yabwiye bagenzi be bahurikiye mu muryango wa OTAN ko gushyirahamwe mu gushakira umuti ikibazo bya u Burusiya na Ukraine aribyo bizatuma haboneka umutuzo.

Imvugo ya Tillerson kuri uyu wa Gatanu ikaba yari inyuranye n’iyo yakoresheje mu minsi ishize, inyuma y’umubonano yari yagiranye na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Burusiya, Serguei Lavrov.

Tillerson yari yatangaje ko Amerika yipfuza kwumvikana n’ u Burusiya kubijanye n’amasezerano ari hagati ya Ukraine n’ u Burusiya.
Ikinyamakuru VOA dukesha iyi nkuru cyatanaje ko Nikki Haley, uhagarariye Amerika muri ONU nawe yatunze agatoki u Burusiya ku bijyanye n’ibitero byayo muri Ukraine.

Undi ushinja u Burusiya ni Jim Mattis, Minisitiri w’ ingabo wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Alexey Pushkov, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Burusiya abinyijije ku rubuga rwe rwa twitter yamanye ibivugwa n’ abategetsi ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Alexey Pushkov, avuga ko Leta ya Donald Trump ntaho itandukaniye n’ iy’ uwa mubanjirije Barack Obama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa