skol
fortebet

Amerika irimo gushyira igitutu ku Bwongereza kubera Irani

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Ambasaderi wa Amerika mu Bwongereza yasabye k’umugaragaro Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Theresa May, gushigikira Prezida Trump nawe akava mu masezerano yo kugabanyiriza ibihano Irani nayo ikareka gukora intwaro z’ ubumara.

Sponsored Ad

Ayo masezerano ya Leta zunze ubumwe za Amerika yayavuyemo mu kwezi kwa gatanu kw’uyu mwaka.

Ambasaderi Woody Johnson avuga ko hashobora kuba ingaruka mbi ku gihugu cy ’Ubwongereza nubwo yibutsa ko ari igihugu gicuditse na Amerika ni kititandukanya n’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi ngo gishyigikire Trump, mu mugambi we wo gukaza ibihano kuri Leta ya Irani.

Ubu busabe budasanzwe bwatangajwe n’ Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Sunday Telegraph.

Bamwe bavugako ubu busabe ari ikimenyetso cya mbere kigaragaza neza icyari kihishe inyuma y’ uruzinduko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump aherutse kugirira mu Bwongereza.

Abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko Amerika nubwo ibuza ibindi bihugu gukora no gukoresha intwaro kirimbuzi nayo izitunze.

Amateka agaragaza ko Amerika aricyo gihugu cya mbere cyakoreshe intwaro kirimbuzi mu mwaka wa 1945 ubwo yarasaga mu Buyapani bombe atomique ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa