skol
fortebet

Amerika yaburiye Odinga kudahirahira arahirira kuyobora Kenya

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

Binyuje mu ijwi ry’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Raila Odinga kudahirahira akomeza umugambi wo kurahirira kuyobora Kenya yirengagije ko Uhuru Kenyatta yatowe mu buryo budasubirwaho.
Umunyapolitiki Raila Odinga, ni umuyobozi w’Ihuriro ry’Amashyaka atavuga rumwe na Leta.Amaze imyaka myinshi yiyamamariza kuyobora Kenya ariko ntahirwa n’amatora.Kenshi yumvikana mu ijwi ryuzuye uburakari akereka amahanga ko nta demokarasi iri mu gihugu cye rimwe na rimwe akanikura mu matora (...)

Sponsored Ad

Binyuje mu ijwi ry’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Raila Odinga kudahirahira akomeza umugambi wo kurahirira kuyobora Kenya yirengagije ko Uhuru Kenyatta yatowe mu buryo budasubirwaho.

Umunyapolitiki Raila Odinga, ni umuyobozi w’Ihuriro ry’Amashyaka atavuga rumwe na Leta.Amaze imyaka myinshi yiyamamariza kuyobora Kenya ariko ntahirwa n’amatora.Kenshi yumvikana mu ijwi ryuzuye uburakari akereka amahanga ko nta demokarasi iri mu gihugu cye rimwe na rimwe akanikura mu matora y’umukuru w’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za America ureberera inyungu za Africa, Mr. Donald Yamamoto yabwiye Odinga ko naramuka arahiriye kuyobora Kenya azatakaza ukuzo muri rubanda ndetse ngo hari n’ingaruka bizamugiraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mr.Donald yakomeje abwira Odinga ko ashobora kuzatakaza icyubahiro yari afite mu gihugu no mu mahanga yakundaga kugana.Uyu mugabo kandi yifuza ko yahuza bishoboka Perezida Uhuru na odinga bakaganira ku mahoro mu gihugu cya Kenya.

Odinga ariko we avuga ko adashobora guhura na Kenyatta uko byagenda kose kuko atifuza guhuza ijisho n’abayobozi ba Jubilee we avuga ko bayoboye igihugu mu buryo budakurikije amategeko.

“Mr. Odinga ni umuyobozi wagaragaje ko ashaka impinduka mu gihugu cya Kenya, Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu myaka yashize afite amateka meza yo guharanira impinduka muri politike, mugomba kumwubaha kandi mukubaha impinduka”.Mr Donald mu kiganiro n’itangazamakuru.

Yakomeje avuga ko Odinga na Perezida Kenyatta nibahura bakaganira ibizavamo bigomba guhita byubahirizwa kandi impinduka zikagaragara.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta aherutse gutangaza ko umuntu wese uzanyuranya n’ibitegekwa n’Itegeko Nshinga rya Kenya azabihanirwa by’intangarugero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa