skol
fortebet

Amerika yahakanye ibyo gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nk’uko byakomeje guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko amasezerano ziheruka kugirana n’u Rwanda i Kigali ntaho ahuriye no gushinga ibirindiro bya gisirikare mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 19 Nzeri 2020, nyuma y’aho inyandiko y’amapaji atandatu igaragaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari kopi y’amasezerano yashyizweho umukono ku itariki 28 Gicurasi 2020 na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman.

Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru Nyafurika, APAnews, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira kugira byinshi bavuga kuri aya makuru bamwe bibaza impamvu Leta y’u Rwanda yakwemera iyo ntambwe y’Abanyamerika.

Bavugaga ko aya masezerano avuga ko abakozi b’igisirikare cya Amerika cyangwa abo cyahaye amasezerano y’imikoranire bemerewe kwinjira no gukorera mu Rwanda batagenzuwe n’inzego z’u Rwanda, ndetse umusirikare wa Amerika cyangwa uwahawe akazi adashobora gufatirwa mu Rwanda uko byaba bimeze kwose. Ngo bashobora kandi kuzana ikintu bashatse mu Rwanda nta musoro baciwe.

Umuvugizi wa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Janet Deutschsaid, yavuze ko amasezerano nk’aya arebana n’ingabo yashyizweho umukono mu bihugu byinshi hirya no hino ku Isi, ariko ahakana ko hari aho bihuriye no gushing ibirindiro bya gisirikare (Military Base) mu Rwanda. Ati:

Nabonye ikinyoma kimwe ku mbuga nkoranyambaga ko Amasezerano ya status y’ingabo bivuze ko Amerika izaba ifite ibirindiro mu Rwanda. Ntabwo rwose ari ukuri. Ingero z’ibindi bihugu dufitemo amasezerano nk’aya ariko tudafitemo ibirindiro ni: Cap Vert, Cameroun, Guinea, Eswatini (icyahoze ari Swaziland) n’ibindi byinshi.

Izo nyandiko zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zashishikaje cyane Abanyarwanda baba mu buhungiro bamwe bemeza ko Igisirikare cya Amerika cyahoze kifuza gushinga ibirindiro mu karere kuva mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko benshi mu barwanya aya masezerano, bose bavugira hanze y’igihugu, batayishimiye kuko bumva azabangamira imigambi yabo yo guhatira Guverinoma y’u Rwanda kugirana nabo imishyikirano, aho bifuza ko igihangange nka Amerika cyacana umubano n’u Rwanda aho gukomeza kugirana narwo andi masezerano.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zikomeje kuza ku isonga mu baterankunga bakuru b’u Rwanda, aho muri Nyakanga ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’iterambere y’imyaka 5 ya miliyari 605 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Muri ibi bihe Isi yugarijwe na Covid-19 kandi, Amerika yahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro k’amamiliyoni byo gufasha gukomeza guhangana n’iki cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa