skol
fortebet

Amerika yakiriye neza amasezerano yo muri Kongo

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’Amerika yakiriye neza isinywa ry’amasezeano yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Amasezerano yasinywe ku italiki 31 y’ukwezi kwa 12 yumvikanyweho na guverinema ya Kongo n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu gushaka uburyo bw’amahoro, amatora yaba muri demokarasi mu 2017, aya masezerano aragaragaza akamaro n’intambwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’akarere kose biteye mu mateka.
Itangazo rya deparitema ya leta y’Amerika rigira (...)

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’Amerika yakiriye neza isinywa ry’amasezeano yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Amasezerano yasinywe ku italiki 31 y’ukwezi kwa 12 yumvikanyweho na guverinema ya Kongo n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu gushaka uburyo bw’amahoro, amatora yaba muri demokarasi mu 2017, aya masezerano aragaragaza akamaro n’intambwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’akarere kose biteye mu mateka.

Itangazo rya deparitema ya leta y’Amerika rigira riti: Dushyigikiye ugushaka kwa Perezida Kabila n’abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi, ko kwumvikana ku bibazo by’ingenzi bigomba kubonerwa umuti, hategurwa uburyo igihugu cyazahererekanya ubutegetsi ku ncuro ya mbere, binyuze muri demokarasi.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: Dushyigikiye kandi, uruhare inama y’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatorika yagize nk’umuhuza muri ayo masezerano. Risoza rigira riti, turashishikariza guverinema ya Kongo n’abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi gukomeza ubufatanye hagati yabo mu gihe bazaba bashyira ayo masezerano mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa