skol
fortebet

Amerika yakomoreye Abanyasudani badafite ibyangombwa

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Guverinoma ya Amerika yakomoreye Abanyasudani, bari ku rutonde rw’abimukira badafite ibyangombwa bagombaga gusubizwa mu bihugu byabo bitarenze tariki ya kabiri ukwezi kwa cumi na kumwe.
Deparitoma y’Amerika ishinzwe umutekano w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa kabiri. Ivuga ko kuba Sudani, kikirangwamo umutekano mucye, byatumye yongera umwaka ku gihe cyari giteganijwe. Igihe cy’ikubitiro cyari cyatanzwe ni tariki ya kabiri y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka. Iki gihe cyongerewe kugeza tariki (...)

Sponsored Ad

Guverinoma ya Amerika yakomoreye Abanyasudani, bari ku rutonde rw’abimukira badafite ibyangombwa bagombaga gusubizwa mu bihugu byabo bitarenze tariki ya kabiri ukwezi kwa cumi na kumwe.

Deparitoma y’Amerika ishinzwe umutekano w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa kabiri. Ivuga ko kuba Sudani, kikirangwamo umutekano mucye, byatumye yongera umwaka ku gihe cyari giteganijwe. Igihe cy’ikubitiro cyari cyatanzwe ni tariki ya kabiri y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka. Iki gihe cyongerewe kugeza tariki ebyiri z’ukwezi kwa cumi na kumwe umwaka wa 2018.

Abanyasudani y’epfo bo bongerewe ho amezi 18. Ibyo bivuze ko igihe cyabo kizarangira tariki ebyiri z’ukwezi kwa gatanu umwaka w’2019. Guverinoma y’Amerika iboneraho gusaba aba banyasudani kuba biyandikishije kugirango bongererwe iki gihe bitarenze iki cyumweru.

Mu mpera z’umwaka w’2016, ni bwo Abanyasudani 1039 n’Abanyasudani y’epfo 49 bahawe ibyangombwa byo kuba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika by’agateganyo.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa