skol
fortebet

Amerika yashimye bikomeye Perezida w’Intara ya Kurdisatini weguye

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu itangazo yashyize ahagaragara, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Heather Nauert, yashimye bikomeye Perezida Barzani wahisemo kwegura, ngo ahamya neza n’ugushaka kw’abaturage.
Yagize ati: "Perezida Barzani ni umuyobozi winjiye mu mateka kandi w’intwari. Yabyerekanye cyane cyane mu rugamba dufatanije rwo kurwanya Umutwe wa Leta ya Kisilamu, ISIS. Icyemezo cye ni ikimenyetso cy’umuyobozi ushira imbere inyungu za rubanda mu bihe bikomeye.”
Iri tangazo rirasaba kandi leta ya (...)

Iri tangazo rirasaba kandi leta ya Iraq na guverinoma ya Kurdistani gufatanya kugirango barangize vuba, bifashije itegeko nshinga rya Iraki, ibibazo batumvikanaho kugeza ubu.

Masoud Barzani yari perezida wa Kurdistani kuva mu 2005. Mu kwezi kwa cyenda gushize, yakoresheje kamarampaka, referendumu, yo guha ubwigenge intara ye. Abaturage barenga 92% bemeje ubwigenge bwa Kurdistani.

Guverinoma ya Iraq yavuze ko iyi referendumu inyuranije n’amategeko. Abayobozi ba Kurdistani basabye ko ibyavuye muri referendum byaba bihagaze gushyirwa mu bikorwa. Guverinoma ya Iraki yarabyanze, ahubwo isaba bo biseswa, Kurdistani igakomeza kugengwa n’itegeko nshinga ryayo.

Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa