skol
fortebet

Amerika yatangaje ko yavuganye n’inzego zo hejuru cyane mu Rwanda ku rubanza rwa Rusesabagina

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

Kuri uyuwa kane tariki ya 25 Gashyantare 2021, ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Amerika byatangaje ko byavuganye "n’inzego zo hejuru cyane" i Kigali n’i Washington ku rubanza rwa Paul Rusesabagina.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ibyo biro yabwiye abanyamakuru ati: "Twizeye ko imiburanishirize y’urubanza rwe ikwiye kuba irimo umucyo kandi itabogamye, yubahirije amategeko, kandi igendeye ku byemewe n’u Rwanda ubwarwo mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu."

Rusesabagina, yatawe muri yombi mu mwaka ushize n’u Rwanda ashinjwa ibyaha birimo iby’iterabwoba ahanini bishingiye ku bitero byakorewe mu ntara y’Amajyepfo.

Rusesabagina wayoboraga MRCD wari ufite igisirikare cya FLN, yagiye yigamba guhungubanya ubutegetsi bw’u Rwanda,afite uburenganzira bwo gutura muri Amerika.

Uyu yahawe igihembo gikomeye gitangwa na perezida wa Amerika,kubera Filimi yashyize hanze yitwa"Hotel Rwanda" yamamaye ku isi ko yarokoye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubushinjacyaha burega Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD ibyaha icyenda birimo:

Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
Kuba mu mutwe w’iterabwoba
Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

Ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho birimo ibyakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018,byigambwa na FLN umutwe wa gisirikare wa MRCD wari ufite umuvugizi witwa Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara waje gufatwa n’u Rwanda asimburwa na Nsengimana Herman.Paul Rusesabagina areganwa n’abantu 20.

Urukiko rukuru mu Rwanda rwatangaje ko nzitizi zatanzwe na Paul Rusesabagina ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha nta shingiro zifite.

Mu mpamvu yatanze ku nzitizi ze, Rusesabagina yari yavuze ko nta bwenegihugu bw’u Rwanda afite, kandi uko yafashwe akagezwa mu Rwanda bidasobanurwa ndetse bidakurikije amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa