skol
fortebet

Amerika yavuze ko abasirikare bayo 34 bangiritse ubwonko kubera Misile batewe na Irani

Yanditswe: Saturday 25, Jan 2020

Sponsored Ad

Ibiro by’ingabo z’America, Pentagone, byatangaje ko abasirikare 34 b’iki gihugu bangiritse ubwonko kubera ibisasu bya misile Iran yagabye ku birindiro byabo muri Iraq mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Kuwa 08 Mutarama 2020 nibwo Iran yateye misile 22 ku birindi 2 by’ingabo za USA muri Iraq,mu rwego rwo kuyihoreraho iyiziza kwicira Gen. Qassem Soleimani ku kibuga cy’indege cya Baghdad tariki ya 3 Mutarama.

Nyuma y’ibi bitero bya MisilePerezida Trump wa US yavuze ko nta musirikare wabo wishwe n’ibi bisasu gusa Pentagon yavuze ko ibi bisasu byatumye abasirikare 34 ba US bagize ubumuga bwo mu bwonko.

Pentagone ivuga ko nta musirikare n’umwe waguye muri icyo gitero cya Irani cy’ibisasu bya misire ku birindiro bya Ain al-Asad, kuko hafi ya bose bari mu buvumo ubwo ibyo bisasu byaterwaga.

Ejo ku wa gatanu, umuvugizi wa Pentagone, Jonathan Hoffman, yabwiye abanyamakuru ko abasirikare umunani mu bagize ibibazo bajyanwe muri Amerika kugira ngo bakomeze kuvurwa, mu gihe abandi icyenda bo batwawe mu Budage.

Jonathan Hoffman yavuze ko aba basirikare bagize ibikomere mu bwonko, yemeza ko abasirikare 17 bacyitabwaho n’abaganga, abandi 17 basubiye mu kazi.

Trump wavuze ko nta byangiritse, nta n’inkomere z’iki gitero, yabajijwe ku by’aba basirikare bagize ikibazo cy’ihungabana, asubiza ko yumvishe bamubwira ko ari ‘imisonga yo mu mutwe barwaye, mbese ari ibintu byoroshye.

Bwana Hoffman avuga ko umunyamabanga ushinzwe umutekano wa US, Mark Esper atahise abona amakuru y’uko haba hari abasirikare bagize ibibazo mu minsi yakurikiye iki gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa