skol
fortebet

Amerika yavuze kuri Koreya ya Ruguru amagambo benshi batakekaga

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika yavuze ko Koreya ya Ruguru atari umwanzi wayo ndetse ivuga ko idafite umugambi wo guhindura ubutegetsi bw’ iki gihugu cyamamaye kubera gukora intwaro kirimbuzi.
Ibi byatangaje n’ umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Rex Tillerson wanavuze ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika zishaka ibiganiro na Koreya ya Ruguru.
Nubwo bimeze gutya ariko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yigeze ko igihugu cye kizatangiza intambara muri Koreya ya (...)

Sponsored Ad

Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika yavuze ko Koreya ya Ruguru atari umwanzi wayo ndetse ivuga ko idafite umugambi wo guhindura ubutegetsi bw’ iki gihugu cyamamaye kubera gukora intwaro kirimbuzi.

Ibi byatangaje n’ umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Rex Tillerson wanavuze ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika zishaka ibiganiro na Koreya ya Ruguru.

Nubwo bimeze gutya ariko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yigeze ko igihugu cye kizatangiza intambara muri Koreya ya Ruguru nikomeza gukora missile.

Tillerson yagize ati “Ntabwo turi umwanzi wanyu, ntabwo turi imbogamizi kuri mwe, turagaragaza ibitatunogeye kandi tugomba kugira icyo tubikoraho”

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga Koreya ya Ruguru yagerageje missile yambukiranya imigabane (ICBM) iki gihugu kivuga ko iyi missile ariyo kurasa kuri Amerika. Iyo missile yaguye ku gice cy’ uburengerazuba bw’ Amerika.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Amerika yitwaza ko irwanya ibitwaro kirimbuzi bikorwa na Koreya ya Ruguru mu iturufu yo guhirika ku butegetsi Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, gusa Tillerson yavuze ko Amerika itagamije guhindura ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa