skol
fortebet

Amerika yiyemeje guha intwaro Ukraine kugirango ihangane n’Uburusiya

Yanditswe: Friday 25, Aug 2017

Sponsored Ad

Jim Mattis, Umunyamabanga ushinzwe ingabo. wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yagendereye igihugu cya Ukraine kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2017. Ni nyuma y’uko iki gihugu cyiyobowe na Perezida Donald Trump kimaze iminsi gitekereza ukuntu cyaha intwaro Ukraine imaze iminsi yugarijwe n’intambara .
Ku bijanye n’uko Igihugu cy’ Uburusiya gishobora gufata icyo gikorwa nk’igishotora, Mattis yavuze ko intwaro zo gukoresha uhashya umwanzi utazikenera gusa iyo hari amahoro ngo ugomba guhora witeguye. (...)

Sponsored Ad

Jim Mattis, Umunyamabanga ushinzwe ingabo. wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yagendereye igihugu cya Ukraine kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2017. Ni nyuma y’uko iki gihugu cyiyobowe na Perezida Donald Trump kimaze iminsi gitekereza ukuntu cyaha intwaro Ukraine imaze iminsi yugarijwe n’intambara .

Ku bijanye n’uko Igihugu cy’ Uburusiya gishobora gufata icyo gikorwa nk’igishotora, Mattis yavuze ko intwaro zo gukoresha uhashya umwanzi utazikenera gusa iyo hari amahoro ngo ugomba guhora witeguye.

Mu kiganiro Mattis ari kumwe na Prezida Petro Porochenko wa Ukraine, bahaye abanyamakuru, Prezida Poroshenko ntacyo yavuze ku biyjanye n’igihe izo ntwaro zizagerezwa mu gihugu ariko ko avuga ko ibyo bikoresho bizakoreshwa hamwe igihe Uburusiya buzashaka kubatera cyangwa basatiriye ubutaka bw’abo.

Jim Mattis yatangaje ko Amerika yiyemeje gushigikira Igihugu cya Ukraine, kandi ko batazemera ko Uburusiya busubira kwigarurira agace ka Ukraine. Yongeye avuga ko Uburusiya bushaka gushinga imipaka ihuza ibihugu byombi kandi ibyo bitazatuma Amerika ikuraho ibihano yabafatiye, ngo Amerika izabikuraho ariko uko Uburusiya bwisubiyeho.

James Mattis, Umunyamabanga ushinzwe ingabo wa Amerika (i buryo), ari kumwe na mugenzi we wa Ukraine Stepan Poltorak (i bumoso).

James Mattis wasuye igihugu cya Ukraine yahoze ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi, yagiye mu kiruhuko cy’izabukura mu 2013.Mu kuboza 2016, nibwo Trump yari yatangaje ko yifuza kumugarura muri Guverinoma.

James Mattis azwi ho kuba mu ba mbere barwanyije gahunda ya Iran yo gukora ibitwaro bya kirimbuzi. Uyu mugabo yahimbwe ‘imbwa ifite ibisazi’(mad dog), yaniswe izina ry’’uwiyeguriye intambara’

James Mattis yarushijeho kumenyekana cyane mu myaka ya 2002-2004 mu ntambara Ingabo za Amerika zarwanye muri Irak no muri Afghanistan, nyuma aza kujya guhagararira igihugu cye (USA) mu muryango wa Otan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa