Kigali

Angela Merkel yatsindiye manda ya kane mu Budage ahigitse batatu

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 24 September 2017 Yasuwe: 427

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Nzeri 2017 mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cy’u Budage byemejwe bidasubirwaho ko Angela Merkel w’imyaka 63 y’amavuko atorewe manda ya kane nk’umuyobozi w’ikigihugu.

BBC yanditse ko ishyaka rya Merkel rya gikirisitu riharanira demokarasi, Christian Democrat party’s (CDU) ryagize amajwi 32.5% y’abatoye riba ishyaka rya mbere mu bwiganze bw’amajwi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ishyaka SPD ryari rihanganye na Merkel ryabonye amajwi 20% riba irya kabiri ryari rihagarariwe na Martin Schulz wahabwaga amahirwe menshi, uyu yahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi.

Ni mugihe ishyaka AfD, ryagize amajwi 13.5%, bituma riba ishyaka rya gatatu rifite ubwiganze mu Budage,ryari rihagarariwe n’abagabo batatu, Alice Weidel na Alexander Gauland, byavugwaga ko rifite amahirwe yo kuza kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko ariko siko byagenze.

Angela Merkel agumye ku ubutegetsi amazeho imyaka 12 ayobora iki gihugu nka ‘Chancellier’. Uyu mugore yakomeje kuza imbere mu bwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, Bundestag.

Itora ryatangiye ahagana saa mbizi za mu gitondo ku isaha yo mu Budage, risojwe 18:00.

Uyu mugore ashimirwa kuba yarashoboye gushyira ku murongo ubukungu bw’u Budage mu myaka amaze ayobora iki gihugu.

Angela Merkel watsinze amatora ngo ni n’umufana ukomeye wa Energie Cottbus yo mu cyiciro cya kane ndetse ngo yanayibayemo umuyobozi w’icyubahiro mu 2009

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida wa Turukiya: Isi igomba kwemeza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa...

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yasabye ibihugu byiganjemo...
14 December 2017 Yasuwe: 194 0

Mugabe yavuye mu gihugu ajyana n’ umuryango we

Amakuru aturuka mu gihugu cya Zimbabwe aravuga ko Robert Mugabe wahoze ari...
13 December 2017 Yasuwe: 1077 0

Umunyarwanda wakorewe iyicarubozo yandikiye umugaba Mukuru w’Ingabo za...

Umunyarwanda Rene Rutagungira uri mu bantu icyenda barimo n’abapolisi bakuru...
10 December 2017 Yasuwe: 3451 0

Uganda : 85 % ntibashaka ko Museveni azongera kwiyamamaza

Ubushakashatsi bwakozwe n’ imiryango itari iya Leta ikorera muri Uganda...
10 December 2017 Yasuwe: 936 0

“U Rwanda rubona urubyiruko rwarwo nka peteroli na Diyama” Kabarebe

Miisitiri w’ ingabo Gen. James Kabarebe yaganirije urubyiruko urubyiruko...
10 December 2017 Yasuwe: 1970 0

Kongera kwiyamamaza kwa Nkurunziza, YEGO na OYA byashyizwe imbere y’...

Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko hagiye gutangizwa...
9 December 2017 Yasuwe: 1572 0