skol
fortebet

Arabiya Sawudite: Abagore bemerewe kujya muri Stade

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

Abagore muri Arabiya Sawudite kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017 bishimiye y’uko bahawe uburenganzira bwo gujya no gukinira muri Sitade, ibi byari byemerewe abagabo gusa.
Iyo ngingo n’imwe mu mpinduka ubutegetsi buyobowe n’abasunite burimo burakoraho nyuma y’uko muri Nzeri abagore bemerewe gutwara imodoka n’ibindi batari bemerewe mu buzima bwabo.
Umugore witwa Sarah Alhelal w’imyaka 29 y’amavuko wo muri Arabiya sawudite avuga ko anejejwe n’iyo ngingo agahamagarira abandi bagore (...)

Sponsored Ad

Abagore muri Arabiya Sawudite kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017 bishimiye y’uko bahawe uburenganzira bwo gujya no gukinira muri Sitade, ibi byari byemerewe abagabo gusa.

Iyo ngingo n’imwe mu mpinduka ubutegetsi buyobowe n’abasunite burimo burakoraho nyuma y’uko muri Nzeri abagore bemerewe gutwara imodoka n’ibindi batari bemerewe mu buzima bwabo.

Umugore witwa Sarah Alhelal w’imyaka 29 y’amavuko wo muri Arabiya sawudite avuga ko anejejwe n’iyo ngingo agahamagarira abandi bagore bagenzi be guhagurukira rimwe bakitabira imikino.

Arabiya Sawudite kizwi nka kimwe mu bihugu byo ku isi bikora ivangura rishingiye ku gitsina.

Kugeza n’ubu haracyari itegeko rikiriho mu miryango ribuza abagore kujya kwiga mu mahanga, gufata ingendo za kure no gukora ibindi bikorwa batabanje kwaka uruhushya ruvuye mu muryango w’umugabo.

Kuwa 25 Kanama 2015 bwa mbere mu mateka ya Arabia Saudite, abagore bemerewe kwiyandikisha ku malisiti y’itora. Ni inkuru yakirwe neza ku bagore batuye iki gihugu cyakunze kuvugwaho kudaha abagore uburenganzira bwabo.

Arabia Saudite ni igihugu kigendera ku mahame akaze ya islam giherereye mu burengerazuba bw’umugabane wa Asia kikaba kiri ku mwanya wa 5 mu bihugu binini muri Asia; kiyoborwa n’umwami Mohammad bin Salman.

Abagore bose bahatuye bagomba kuba bafite umuntu w’igitsina gabo bafitanye isano rya hafi nk’umugabo, ise ,musaza we, cyangwa yewe n’umuhungu we umureberera ndetse ugomba kumuha uruhushya rwo kugira icyo akora.

Urugero, nko kujya guhaha, kujya kwa muganga no kugira ahandi hose ajya baramuherekeza cyangwa bakamuha uruhushya. Gufungura konti muri bank, cyangwa gushaka akazi no kugira serivisi yose yaka abanza kubisaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa