skol
fortebet

Arielle Kayabaga umurundikazi wakoze amateka muri Politiki mu gihugu cya Canada[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umurundikazi Arielle Kayabaga w’imyaka 27 y’amavuko yabaye umwirabura wa mbere utsindiye amatora yo kujya mu buyobozi bw’mujyi wa London mu ntara ya Ontario mu gihugu cya Canada.

Sponsored Ad

Arielle yatahanye intsinzi mu matora yabaye kuri uyu wa Mbere. niwe mutegarugori wenyine wari ku rutonde rw’abahatanira uyu mwanya muri karitsiye ya 13 aho yari ahanganye n’abagabo barindwi.

Mu migabo n’imigambi yashyize imbere mu kwiyamamaza kwe ,harimo kugabanya abana baba mu muhanda, gufasha abimukira bashya baza bagana mu gace ka London bakabasha kumenyera ubuzima bwaho bitabagoye.

Arielle Kayabaga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko gutorwa kwe ari intsinzi n’iteka rikomeye kuri we no ku bagiye bamushyigikira harimo abarundi baba muri Canada.

Kayabaga yanaboneyeho n’umwanya wo gutinyura abakiri bato gutinyuka bagashira ubwoba bakinjira muri politike.

Biteganyijwe ko Arielle azarahirira gutangira imirimo taliki ya 1 Ukuboza uyu mwaka.

London ni kamwe mu duce dukomeye cyane muri Canada aho gatuwe n’abantu bagera kuri 383,822.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa