skol
fortebet

Bashiki ba Ben Rutabana barahiriye kujyana mu nkiko RNC ikavuga aho yamushyize

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2019

Sponsored Ad

Bashiki ba Rutabana Kayijuka na Adeline Mukangemanyi biyemeje kujyana mu nkiko RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure irengero rye kuva mu ntangiriro z’Ukwakira uyu mwaka.

Sponsored Ad

Ubwo bagiranaga ikiganiro na Recep info, bashiki ba Ben Rutabana aribo Adeline Mukangemanyi na Emerence Kayijuka bagaragaje agahinda kenshi batewe n’ibura rya musaza wabo Benjamin Rutabana.

Mu ijwi ryuje ikiniga,Madame Kayijuka yavuze ko ubwo Rutabana yageraga Uganda yakiriwe na bamwe mu barwanashyaka ba RNC ndetse n’abayobozi mu ngabo za UPDF.

Ngo nyuma y’iminsi 3 ubuyobozi bukuru bwa RNC bwasabye umuryango wa Rutabana kwihangana no kureka kugerageza kuvugana nawe kuri telefone kuko aribyo byiza ku bw’umutekano we.

Iki ni kimwe mubyo ashingiraho ahamya ko ishyaka RNC rizi neza irengero rya Ben Rutabana.Kayijuka yakomeje avuga ko ikindi kigaragaza ko RNC izi aho Rutabana aherereye ari uko nyuma y’itangazwa ry’ibura rye aho guteranya inama imushakisha ahubwo bahise baterana bamukura kumwanya yari ahagarariye muri RNC .

Ibi ngo bifatwa nko kudaha agaciro ibura rya Rutabana cyangwa se kwanga guta umwanya mu kumushakisha kandi bazi irengero rye.

Madame Kayijuka yakomeje avuga ko bafashe icyemezo cyo kugana inkiko.
yagize ati:”Ubu twamaze gushyiraho abanyamategeko badasanze babahanga(Expert Loyers) bagomba gukurikirana tukamenya neza aho Ben aherereye kuko umukino uri muri RNC ari LOOSE to LOOSE.”

Madame Mukangemanyi Adeline nawe mu ijwi rituje kandi ryuje agahinda ahamya ko kuva musaza we Rutabana yaburirwa irengero ,Umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa yakomeje kumubuza gushaka kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko aho ari ,ari mu kazi kandi ko ari byiza kutamuhamagara ku mpamvu z’umutekano we.

Yagize ati: “Hagati ya taliki ya 2 n’iya 3 ugushyingo nashakishije nimero ya Kayumba Nyamwasa kuko igihe cyari kibaye kinini yarampumurije ambwira ko impamvu Rutabana atavugisha abana n’umuryango ari kubw’umutekano ariko ko ari aho .

Gusa ubu ndibaza impamvu abamuri hafi bataduha amakuru ye nanjye ntangiye kugira impungenge.”

Ntwari Frank,umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu ishyaka RNC nawe wari muri iki kiganiro,ahawe ijambo n’umunyamakuru yatangiye avuga aseka bivanzemo no kuninura aho yakoresheje imvugo yo kwishongora ku byavuzwe na bashiki ba Ben Rutabana.

Yagize ati: ” Namwe mwibaze RNC yaba ifunze umuntu nka Ben ngo imumaze iki? Izo ni inkuru ziba zanditswe n’ibinyamakuru bya Kigali.

Ikindi mwatekerezaho ni uko Rutabana yari yaratangiye gukorana na RUD -URUNANA.Siwe wa mbere wazimiye avuye muri RNC, kuki we byafata iyi ntera abandi bataravuzwe .”

Ntwari yavuze kandi ko Rutabana ataje mu kazi ahubwo ko yari muri gahunda ze kuko si umukozi wa buri munsi wa RNC, ngo izo nshingano hari abazifiteze bityo kuba yabazwa ishyaka RNC ntagaciro bifite.

ibi binyuranye n’ibyo Umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa yatangarije bashiki ba Rutabana aribo Mukangemanyi na Kayijuka aho yababwiraga ko Rutabana ari mu kazi ko bareka kumuhamagara ku mpamvu z’umutekano we.

Frank Ntwali yanavuze kandi ko mu busanzwe atajyaga ahuza ibitekerezo na Rutabana ko iyo babaga bari mu nama kenshi wasangaga barimo guhangana.

Inkuru ya Rwanda Tribune

Ibitekerezo

  • Birababaje kubona umuntu nka RUTABANA ukiri muto akoresha ubuzima bwe mu guhangana n’igihugu.Politike nubwo ikiza bamwe,itera ibibazo byinshi ku bandi,harimo no kwicwa.Urugero,nubwo president Sankara yari inshuti ya Compaore,ntibyamubujije kumwica.Cyangwa umusore wo muli Ivory Coast witwaga IB (Ibrahim Coulibaly) wishwe nawe akiri muto,kubera kurwanya president OUATTARA.Politike ni mbi.Byaba byiza Rutabana aretse politike,akaza tukamwigisha bible ku buntu,noneho akaza kudufasha kujya mu nzira tukabwiriza abantu ijambo ry’Imana,nkuko Yesu yasize abisabye abakristu nyakuri bose.Intwaro yacu ni bible.Abemeye kuyiga,irabahindura bakaba abantu beza.Aho kwiga kurwanisha Kalashnikov ngo bice abantu Imana yaremye,Bible ibereka INZIRA ijyana ku buzima bw’iteka muli paradizo.

    IBYO NIBYO BAGIYE GUSHAKA MULI RNC NAKO KUVUGA KO BITANGAZWA.NA KIGALI SIBYO KUKO BEN NTANAKIMWE AVUZE BASHIKI BE.NUMUGORE WE BAMUSHAKIRE.MULI IYO RNC BARIMO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa