skol
fortebet

Benon wayahaye ubuhamya uwanditse igitabo kivuga nabi Trump yahinduye imvugo

Yanditswe: Monday 08, Jan 2018

Sponsored Ad

Steve Bannon, watanze ubuhamya mu gitabo rutwitsi kivuga kuri Perezida Donald Trump, yahinduye imvugo ashaka kugaragaza ko uwacyanditse yagoretse ibyo yamubwiye.
Igitabo ‘Fire and Fury : Inside the Trump White House’ Michael Wolff cyamuritswe mu cyumweru gishize gitangira gucuruzwa ku wa Gatanu nticyigeze kivugwaho rumwe.Mu cyumweru gishize nibwo hagiye hanze
Iki gitabo kigaragaramo ubuhamya bwa Bannon wahoze ari Umujyanama wa Trump mu bijyanye n’igenamigambi, aho yise inama yahuje Donald (...)

Sponsored Ad

Steve Bannon, watanze ubuhamya mu gitabo rutwitsi kivuga kuri Perezida Donald Trump, yahinduye imvugo ashaka kugaragaza ko uwacyanditse yagoretse ibyo yamubwiye.

Igitabo ‘Fire and Fury : Inside the Trump White House’ Michael Wolff cyamuritswe mu cyumweru gishize gitangira gucuruzwa ku wa Gatanu nticyigeze kivugwaho rumwe.Mu cyumweru gishize nibwo hagiye hanze

Iki gitabo kigaragaramo ubuhamya bwa Bannon wahoze ari Umujyanama wa Trump mu bijyanye n’igenamigambi, aho yise inama yahuje Donald Trump Jr. n’Abarusiya mu 2016 igikorwa cy’ubugambanyi.

Mu itanganzo CNN ikesha umuntu wa hafi ya Bannon, uyu mugabo yabaye nk’uwisubiraho ku byo yatangaje, agaragaza ko Trump Jr. ari umuntu mwiza kandi ukunda igihugu.

Yagize ati “Donald Trump Jr. [Umuhungu wa Trump] ni umuntu ukunda igihugu kandi mwiza. Yitanze atizigama mu gukorera se ubuvugizi, ndetse na gahunda zagize uruhare mu kuzana impinduka mu gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko yicuza kuba yaratinze gutanga amakuru nyayo ku binyoma byatangajwe kuri Trump Jr., bikaba igihu ku bikorwa by’indashyikirwa Perezida Trump amaze gukora mu mwaka we wa mbere w’ubuyobozi.

Bannon kandi yagaragaje ko ibyo yavuze kuri iriya nama, atashakaga kugaruka kuri Trump Jr. ahubwo byerekezaga kuri Paul Manafort wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza, wemeye ko ibaho kandi yari azi neza imikorere y’Abarusiya.

Uku gusa n’uwisubiraho mu mvugo bibaye mu gihe Perezida yari yatangaje ko mu bigaragara Bannon yataye umutwe. Ni na nyuma y’uko itsinda ry’abanyamategeko rya Trump ritangaje ko mu gihe Bannon yaba atisubiyeho ku byo yavuze, ashobora kugezwa imbere y’ubutabera.

Bivugwa kandi ko Trump kandi yaba yarageraje kwirukanisha Bannon ku buyobozi bw’ikinyamakuru Breitbart, abinyujije ku muyobozi wacyo mukuru, Larry Solov na Susie Breitbart, umugore wa nyakwigendera Andrew Breitbart washinze uru rubuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa