skol
Kigali
startimes

Bobi Wine ari mu byishimo byinshi byo kwakira ibihangange birimo Jose Chameleone mu ishyaka rye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 August 2020 Yasuwe: 2398

Umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Kyagulanyi Ssentamu,ari mu byishimo byinshi byo kwakira ibyamamare bitandukanye mu ishyaka rya National Unity Platform aho kuri uyu munsi yakiriye abantu 11 bo mu nteko ishinga amategeko n’abandi barimo n’umuhanzi w’icyamamare,Jose Chameleone.


Abadepite baje mu ishyaka rya Bobi Wine ni Hon. Mpuuga Mathias, Hon. Medard Lubega Sseggona, Hon. Betty Nambooze Bakireke, Hon. Muhammad Muwanga Kivumbi, Hon. Joseph Ssewungu Gonzaga, Hon. Allan Sewanyana, Hon. Veronica Nanyondo, Hon. Moses Kasibante, Hon. Sempala Kigozi, Hon. Florence Namayanja and Hon. Robina Sentongo.

Abayobozi bandi baje muri National Unity Platform barimo umuyobozi w’akarere ka Wakiso Matia Lwanga Bwanika, Dr. Abed Bwanika, Hon. Michael Mabikke n’umuhanzi w’icyamamare, Jose Chameleone.

Bobi Wine wamaze kwiyemeza kuzahangana na Perezida Yoweli Kaguta Museveni abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “Muri iki gitondo twishimiye kwakira abagize inteko ishinga amategeko 11 n’abandi bayobozi batandukanye.Aba bayobozi bumva ibyo abaturage bo hasi bavuga.Twahuje imbaraga kugira ngo twubake igihugu cyacu.”

Mu kwezi kwa 11 biteganyijwe ko komisiyo y’amatora ari bwo izemeza ‘kandidatire’ z’abashaka guhatanira uwo mwanya.

Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda riherutse kwemeza ko umukuru waryo Yoweri Kaguta Museveni ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Nta gutungurana kwabaye kuko umunyamabanga mukuru wa NRM yari aherutse kuvuga ko muri iryo shyaka nta muntu wagaragaje ubushake bwo guhatana na Bwana Museveni.

Kuri Twitter, perezida Museveni w’imyaka 75 ugiye kwiyamamariza manda ya gatandatu, yahise avuga ko “mu gihe nyacyo, azatangaza gahunda ye n’imigabo n’imigambi afite”.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Andrew

    Reka dutegereze turebe uko bizagenda.andrew Uganda

    1 month ago

Inzindi nkuru

DR Congo: Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Kabila yasimbuye ku...

Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi...
22 September 2020 Yasuwe: 1160 0

Burundi:Brig. Gen. Athanase Kararuza yiciwe hamwe n’umuryango we,abafite...

Brig. Gen. Athanase Kararuza wari umujyanama wa Visi Perezida wa Repubulika...
22 September 2020 Yasuwe: 5119 0

UN irizihiza imyaka 75 imaze ishinzwe -N’iki gikomeye yagezeho...

Umuryango w’abibumbye ku isi, ONU cyangwa UN, ibihugu biwugize uyu munsi...
21 September 2020 Yasuwe: 321 0

Joseph Kabila ari mu nzira yo gusubirana ubutegetsi – Minisitiri Claude...

Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere rirambye muri Repubulika Iharanira...
19 September 2020 Yasuwe: 3060 1

Prime Niyongabo na Pontien Baritonda bahoze bafite ipeti rya Colonel mu...

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, (Rtd) Col. Prime Niyongabo wahoze ayobora...
19 September 2020 Yasuwe: 2245 0

Burundi: Imbonerakure zagabweho igitero zimwe ziricwa izindi...

Mu ijoro ryakeye ahitwa Kiganza muri zone ya Maramvya muri Komini Burambi...
16 September 2020 Yasuwe: 2420 0