skol
fortebet

Bobi Wine yashinje Leta ya Museveni kumutwarira impapuro yari kuzatanga yiyamamariza kuba Perezida

Yanditswe: Thursday 15, Oct 2020

Sponsored Ad

Umudepite akaba n’Umuhanzi ukomeye Robert Kyagulanyi, uzwi ku izina rya Bobi Wine arashinja abashinzwe umutekano wa Uganda binjiye mu biro by’ishyaka rye bagatwara ibirimo n’impapuro yari kuzatanga yiyamamariza kuyobora Uganda.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibo amakuru yagize hanze ko ibiro by’ishyaka rya Robert Kyagulanyi, uzwi ku izina rya Bobi Wine byatewe n’abasirikare babarirwa muri mirongo bafite imbunda bari kumwe n’abapolisi.

Bivugwa ko impapuro zari muri ibyo biro zatwawe,kimwe n’ingofero ikoze nk’iya gisirikare hamwe n’inkweto za gisirikare na kamera ifata amashusho ya CCTV.

Bobi Wine yavuze ko byabaye ngombwa ko ahunga kubera impamvu z’umutekano we.

Umwe mu bashyigikiye Bobi Wine yabwiye BBC ko abo bapolisi n’abasirikare baterekanye impapuro zibaha uruhushya rwo gusaka ibyo biro ahubwo binjiye begeranya impapuro n’imyambaro barabitwara

Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Fred Enanga, yabwiye BBC ati: ’Turi mu gikorwa cyo kurwanya ikoreshwa ry’imyambaro ya gisirikare ikoreshwa mu buryo bunyuranye n’amategeko".

Bobi Wine yabwiye BBC ko yari amaze gushaka imikono y’abantu miliyoni esheshatu, ariko ngo babibuze nyuma yo gusakwa.

Yagize ati “Guverinoma ya Museveni irashaka kumbuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida. Batangiye bibaza ku mpamyabumenyi yanjye, imyaka yanjye none bageze aho bangiza gutanga kandidatire yanjye. Ndakeka ko ariyo mpamvu batwaye inyandiko zanjye.”

Bobi Wine yavuze ko nubwo inyandiko ze bazitwaye ataracika intege, ahubwo ngo bahise bamenyesha amashami y’ishyaka rye guhita batangira gukusanya indi mikono.

Yavuze ko uretse inyandiko, banamutwaye amafaranga asaga miliyoni 23 z’amashilingi ya Uganda yari yatanzwe n’abarwanashyaka ngo azifashishwe mu matora.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru niwo munsi ntarengwa Bobi Wine yahawe wo kuba yatanze inyandiko zisaba kwiyamamariza kuyobora Uganda.

Mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, leta yemeje ko inkofero itukura isa n’iyo Bobi Wine n’abarwanashyaka be bambara ari ibya gisirikare.

Ibi bivuze ko umuntu uwo ari we wese uyitunze cyangwa akayambara binyuranyije n’amategeko ashobora gukurikiranwa.

Bwana Enanga yavuze ko iki gikorwa gikomeje kandi ko abashinzwe umutekano bazasaka no mu tundi turere harimo n’ibiro by’ishyaka rya National Unity.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa