skol
Kigali
startimes

Bobi Wine yasohowe mu modoka ye nabi ajya gufungwa ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 November 2020 Yasuwe: 3219

Umuhanzi akaba n’umunyapolitike,Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine mu muziki,yatawe muri yombi na polisi ya Uganda nyuma yo gutanga kandidatire yo guhangana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu.


Umuvugizi w’ishyaka rya Bobi wine rya NUP,Joel Senyonyi, yavuze ko uyu muyobozi we yakorewe ibya mfura mbi nyuma yo gutanga kandidatire ye yo guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha.

Yagize ati “Bakoresheje inyundo bamena amadirisha y’imodoka ye,bahita bamukurubana bamukuramo.Bamuziritse ku modoka zabo barangije baragenda.”

TV ya NBS yari aho byabereye yavuze ko Bobi Wine yashyizwe muri Van ya Polisi arajyanwa azira imyigaragambyo y’abamushyigikiye bashyamiranye na polisi.

Bobi Wine w’imyaka 38 ari guhangana na Perezida Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi n’ukuvuga ko yatangiye kuyobora Uganda Wine amaze imyaka 4 avutse.Amatora ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha.

Umuziki wa Bobi Wine ndetse no kuba akiri muto biri mu biri gutuma benshi mu banya Uganda bifuza ko yatorwa gusa ntabwo byamworohera kubera ubunararibonye muri Politiki bwa Museveni.

Mu minsi ishize nibwo Bobi Wine yatangaje ko inzego z’umutekano zo muri Uganda zamwemereye kwiyamamariza kuyobora Uganda, ariyo mpamvu yajyanye kandidatire ye nyuma y’umunsi umwe Museveni bahatanye ayijyanye.

Bobi Wine ashyigikiwe na benshi kubera ko muri miliyoni 42 z’abaturage batuye Uganda abagera kuri 75 % bari munsi y’imyaka 30 kandi bakunda imyidagaduro.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Umunsi Nkurunziza yatabarukiyeho wagizwe umunsi mukuru mu...

Leta y’u Burundi yatangaje ko tariki ya 08 Kamena nyakwigendera Pierre...
28 November 2020 Yasuwe: 1802 0

Amerika yagarutse kandi yiteguye kuyobora isi-Joe Biden

Joe Biden watorewe kuba Perezida w’Amerika yatangaje abategetsi batandatu...
25 November 2020 Yasuwe: 2408 0

Perezida Trump yemeye ko guhererekanya ubutegetsi na Biden bitangira

Itsinda rya Joe Biden ryakiriye neza itangira ry’igikorwa cyo guhererekanya...
24 November 2020 Yasuwe: 1862 0

Inshuti ya Trump yamushishikarije kwemera ko yatsinzwe amatora ya...

Inshuti ikomeye ya Donald Trump yamushishikarije kureka umuhate we wo...
23 November 2020 Yasuwe: 1622 0

Burundi: Perezida Ndayishimiye yashyizeho ibihano bikarishye ku bakozi...

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko umukozi wa leta...
22 November 2020 Yasuwe: 1066 0

Amatora muri US: Urukiko rwatesheje agaciro ibyifuzo bya Trump muri...

Umucamanza muri leta ya Pennsylvania yanze ibirego byari byatanzwe...
22 November 2020 Yasuwe: 1230 1