skol
fortebet

Nyuma ya Munangagwa undi wasimbutse urupfu ari kwiyamamaza nawe yabaye Perezida

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

Jair Bolsonaro , ubu niwe Perezida mushya w’ igihugu cya Brazil nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida na 55.54% mu gihe uwo bari bahanganye bagize 44.46%.

Sponsored Ad

Bosonaro yatewe icyuma mu arimo kwiyamamaza asimbuka urupfu none yatsinze amatora ya Perezida. Ibi byabaye no kuri Perezida wa Zimbawe Emmerson Mnangagwa kuko tariki 25 Kamena 2018 ubwo yiyamamarizaga mu mujyi wa Bulawayo yatewe Bombe igaturikira hafi ye ariko Imana igakinga ukuboko. Mnangagwa nawe nyuma yo gusimbuka urupfu yatsinze amatora ubu ni Perezida wa Zimbabwe.

Komisiyo y’ amatora muri Brazil yatangaje ibyavuye mu matora imaze kubarura 94% by’ amajwi igasanga Bolsonaro yamaze gushyiramo ikinyuranyo kiruta umubare w’ amajwi atarabarurwa.

Intsinzi ye ikimara gutangazwa abamushyigikiye bahise bajya mu bihanda ya Rio de Janeiro mu bikorwa byo kubyina intsinzi.

Akimara gutorwa yavuze ko azaharanira ubwisanzure , akanaharanira ko abaturage bakora inshingano zabo bakanubaha amateeko ati “Amategeko areba buri muntu. Niko bizaba bimeze mu itegeko nshinga ryacu na guverinoma yacu igendera kuri demukarasi”

Mu gihe abashyigikiye Perezida mushya wa Brazil bishimiraga intsinzi abo kuruhande rwa Fernando Haddad bo bavuze ko uwatowe azabangamira uburenganzira bwa muntu n’ irengerwa ry’ ibidukikije.


Aba ni abishimiye itorwa rya Jair Bolsonaro

Uyu mukandida watahukanye intsinzi ni wa mukandida watewe icyuma mu kwezi gushize kwa 9 ubwo yiyamamariza mu mugi wa Juiz de Fora byatumye amara ibyumweru atabasha kujya kwiyamamaza ibikorwa bye byo kwiyamamaza abihindurira isura ashyira imbaraga ku mbuga nkoranyambaga abona benshi bamushyigiye mu gihugu imbere no hanze yacyo. Guterwa icyuma mu nda byatumye avugwa cyane mu Isi amenyekana kurushaho.

Brazil ni igihugu cyo muri Amerika y’ Epfo, kizwiho kugira abakiristu benshi n’ impano nyinshi mu mupira w’ amaguru. Ibarura ryo muri 2017 ryerekanye ko Brazil/ Bresil ituwe n’ abaturage bagera kuri miliyoni 209.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa