skol
fortebet

Burundi: Abahoze ari abaperezida birukanywe muri sena

Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018

Sponsored Ad

Abagabo batatu bigeze kuyobora u Burundi, babarizwaga muri Sena y’u Burundi ari bo; Pierre Buyoya, Sylvestre Ntibantunganya na Domisien Ndayizeye, bamaze gukurwa muri sena nk’uko byatangajwe na visi perezida wa 2 w’inteko ishinga amategeko, Anicet Niyongabo wavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kubaha ibiteganywa n’itegeko nshinga rishya Abarundi batoye kuwa 17 Gicurasi 2018.

Sponsored Ad

Nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga rishya ry’u Burundi, kuri uyu wa Mbere Anicet Niyongabo yavuze ko mu mategeko bari basanzwe bagenderaho hisungwa itegeko rigenga abahoze ari abakuru b’igihugu, byahinduwe kubera ko itegeko nshinga rishya ritemera ko abahoze ari abakuru b’igihugu bagomba kuba mu nteko ishinga amategeko, Umutwe wa Senat.

Ati: “Ngirango mwabonye hariya dukorera, amazina yabo yabaga ahari, n’intebe zabo zabaga zihari, ariko mwabonye ko ubu ntazigihari.”

Ingingo yavugaga ko uwabaye umukuru w’igihugu mu Burundi igihe avuye ku butegetsi aba umusenateri ubuzima bwe bwose, yatangiranye n’amasezerano ya Arusha, ariko itegeko nshinga rishya rivuga ko abahoze ari abakuru b’igihugu nta mwanya bafite mu nteko ishinga amategeko nk’uko byari bisanzwe.

Mu itegeko nshinga rishya ry’u Burundi, inteko ishinga amategeko ivugwa mu ngingo ya 184, aho bavuga ko uwiyamamaza kugirango abe umusenateri agomba kuba ari Umurundi, wujuje imyaka 35 kandi ntakimukumira mu buyobozi.

Uwiyamamaza kandi agomba kuba nta cyaha gikomeye cyangwa gisanzwe yakoze biteganywa n’amabwiriza agenga amatora nk’uko urubuga Ubmnews rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru ruvuga.

Ibitekerezo

  • Amategeko-nshinga yo muli Afrika hafi ya yose,aba ari "president tailor-made" (tailles sur mesure du president).Aba ashaka kwikiza abatavuga rumwe nawe,kandi akamurinda we n’abandi bafatanya kurya igihugu.Byaba byiza bayise "Itegeko-nshinga rya president",aho kuba National Constitution.Aba bazize ko bahoraga banenga president Nkurunziza.Ejo uzumva babishe cyangwa bahunze kubera ko nta budahangarwa bagifite (immunity).Iyi si irarwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa