skol
fortebet

Burundi:Agathon Rwasa ati "nibibeshya bakaturasa tuzabatoragura n’intoki"

Yanditswe: Tuesday 05, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ishyaka CNL rya Agathon Rwasa ritavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, baravuga ko ubujura bwatangiye kwigaragaza kubera kuburabuzwa, guterwa ubwoba kw’abarwanashyaka baryo, akaba abona ko hashobora kuzaba kwiba amajwi nkuko byabaye mu 2010.

Sponsored Ad

Icyumweru kirenga kirashize mu Burundi abakandida b’amashyaka atandukanye bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, Agathon Rwasa akavuga ko kubera iterabwoba ryatangiye kugaragara, babwirwa ko CNL nitsinda imbunda zizasohoka, nawe kandi akavuga ko ” nibibeshya tuzabatoragura n’intoki.”

Mu itangazo shyaka CNL ryashyize ahagaragara, Agathon Rwasa urihagarariye mu matora y’umukuru w’igihugu, yavuze ko ubujura bwatangiye kugaragara. Ahera ku iburabuzwa ry’abakunzi be, harimo gufungwa kwa bamwe mu bazarihagararira mu matora atandukanye harimo n’ay’abadepite, avuga ko baterwa ubwoba ngo bikure ku urutonde.

Rwasa anavuga ko komisiyo y’amatora CENI ibifitemwo uruhare. Rwasa kandi yanabwiye abayoboke be kwitegura gucunga cyane, ariko cyane cyane abazaba indororerezi mu byumba by’itora. Nkuko ijwi ry’Amerika ribitangaza, mu ijambo rye Rwasa, aho yiyamamazaga yagize ati:

Mubacunge, baratwibye 2010, barongera kandi, bahinduye imvugo , ngo CNL nitsinda imbunda zirasohoka, nizisohoke ndebe, nubwo umuvugizi w’igipolisi avuga ngo navuze imvugo mbi, ngo ndashaka kurwana, nta ntambara dushaka muri kino gihugu.

Agathon Rwasa yakomeje avuga ko nibibeshya bakarasa nabo bazabatoragura n’intoki, avuga kandi ko ishyaka ryabo rishaka kubaka u Burundi bwa bose. “ Uburundi bwa bose si ubwitiranwa n’ishyaka, si u Burundi bwitiranwa n’amoko, ni aho umuntu wese yisanzura.”

Komisiyo y’amatora CENI yatangaje ko yizeye ko amatora azagenda neza, ikavuga ko yaganiriye n’inzego z’umutekano kugirango bavugane uko bazacunga umutekano bityo abazatora bazatore batekanye.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe kuba tariki 20 Gicurasi 2020, akazakurikirwa n’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko muri iki gihugu muri uku kwezi nabwo.

Ni amatora yavuzweho byinshi, kuko itsinda ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku burenganzira bwa muntu ryashyizweho ngo risuzume imigendekere y’imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi , mu kwezi kwa 3 ryatangaje ko muri aya matora hazarangwamo ibyaha byinshi byibasira inyoko muntu harimo n’ubwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa