skol
fortebet

Burundi: Agathon Rwasa niwe watorewe kuzahagararira ishyaka CNL mu matora ya perezida

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2020

Sponsored Ad

Uwashinze ishyaka rya CNL,Bwana Agathon Rwasa ninawe wamaze kwemezwa n’inteko rusange idasanzwe y’ishyaka CNL yabaye kuri iki cyumweru kuzarihagararira mu matora ya perezida w’U Burundi ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru taliki ya 16 Gashyantare 2020, nibwo habaye inteko idasanzwe y’ishyaka CNL ryemeje ko umuyobozi w’iri shyaka Agathon Rwasa ariwe uzarihagararira mu matora ya perezida azaba mu kwezi kwa gatanu w’umwaka wa 2020.

Bwana Agathon Rwasa uzwi cyane muri politiki y’u Burundi n’umwe mu bakandida bahabwa amahirwe yo gutsinda aya matora yo muri Gicurasi bitewe n’imbaga nyamwinshi y’abamushyigikiye.

Iri shyaka CNL (Congrès National Pour la Liberté) rya Agathon Rwasa ryemewe na Leta y’u Burundi ku wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019 binatangazwa na Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.

Muri Nzeri 2018 nibwo Hon. Agathon Rwasa utavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, yatangaje ku mugaragaro ko yashinze ishyaka rishya rya FNL-Amizero y’Abarundi, Umuyobozi wa FNL yari isanzweho, Jacques Bigirimana avuga ko iri shyaka rishya rya Rwasa ridakwiye kwemerwa na Leta, ashimangira ko izina n’ibirango byaryo bisa n’iby’ishyaka ryabo ryari risanzwe rya FNL (Front National de Liberation) Leta iryanga ityo biba ngombwa ko ahindura.

Hon.Agathon Rwasa w’imyaka 56 utavuga rumwe na Leta y’u Burundi,n’inararibonye muri Politiki kuko yahawe imyanya itandukanye muri iki gihugu harimo no kuba yari asanzwe ari Visi Perezida wa mbere mu nteko ishingamategeko y’u Burundi.

Agathon Rwasa wabaye umukandida wa 13 wamaze kumenyekana ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, yahoze ari umukuru w’ishyaka FNL, ariko riza kumwirukana bivuye ku kutumvikana.

Ishyaka CNL riri mu yafite abayoboke benshi mu Burundi kuko mu mwaka ushize ryagiye rifungura ibiro hirya no hino gusa bimwe byagiye bitwikwa n’abo bivugwa ko ari abanzi b’ishyaka aho hatunzwe agatoki imbonerakure za CNDD FDD.

Mu mashyaka yemewe n’amategeko yifatanyije na CNL muri iyi nteko idasanzwe harimo CNDD-FDD, FRODEBU, na FNL.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa