skol
fortebet

Burundi: Bamwe mu bayobozi bafite ubwoba bw’abambari ba CNDD-FDD

Yanditswe: Wednesday 17, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Mu Burundi muri Komini ya Kirundo mu Ntara ya Kirundo, bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’umurenge cyane cyane uwa Nyange-Bushaza, bavuga ko bafite impungenge ku mutekano w’ubuzima bwabo, ngo kuko hari abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bababwira ko bazabica.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa uwitwa Chantal Nahimana na Jean-Bosco Nahiyayezu (bamwe mu bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo) bandikiye Umushinjacyaha Mukuru mu Ntara ya Kirundo, bamumenyesheje impungenge zabo ku mutekano wabo.

Muri iyo baruwa bashyira mu majwi Elias Nkurunziza uyobora umurenge wa Nyange-Busoro cyo kimwe na André Minani ushinzwe Imbonerakure z’ishyaka CNDD-FDD muri Komini ya Kirundo babashinja kubabwira kenshi ko bazabica.

Ni ibaruwa aba bombi banandikiye Guverineri w’Intara ya Kirundo, Komiseri wa Polisi muri iyo ntara ndetse n’abayobozi ba Komini babamenyesha akaga ubuzima bwabo burimo.

Radiyo RPA yatangaje iyi nkuru, ivuga ko Chantal Nahimana na Jean-Bosco Nahiyayezu bakangishwa kuzicwa bazira kwamagana ihohoterwa ritandukanye, harimo gukubitwa, gufungwa n’ubwicanyi byagiwe bikorerwa abenshi mu batavuga rumwe na CNDD-FDD.

Ibi birajyana n’amakuru yakunze kumvikana mu gihugu cy’u Burundi mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, aho abatavuga rumwe na Leta y’iki gihugu bakunze kumvikana bavuga ko bahohoterwa n’ishyaka CNDD-FDD binyuze cyane mu Mbonerakure.

Umuyobozi w’Imbonerakure muri Nyange-Bushaza na we ashinjwa gutera ubwoba abahatanira kuyobora umurenge.

Gérard Niyokindi, umushinjacyaha wo mu ntara ya Kirundo ubwo RPA yamubazaga ibya bariya bayobozi, yavuze ko adashobora kugira icyo atangariza kuri Radiyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa