skol
fortebet

Burundi:Brig. Gen. Athanase Kararuza yiciwe hamwe n’umuryango we,abafite imyanya ikomeye muri Leta batungwa agatoki

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Brig. Gen. Athanase Kararuza wari umujyanama wa Visi Perezida wa Repubulika y’u Burundi yiciwe hamwe n’umugore ndetse n’umukobwa we imyaka ine ishize, ariko ngo ababikoze barazwi kandi bafite imyanya ikomeye muri leta nkuko uwari umurinzi we warokokse yabitangaje.

Sponsored Ad

Cpl. Dieudonne Kwizera wari umurinzi wa Brig. Gen. Athanase Kararuza igihe yicwaga n’umuryango we, akaba n’umwe rukumbi wabashije kurokoka iki gitero, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Renaissance.

Cpl Kwizera bigaragara ko yacikiye intoki ebyiri muri iki gitero, akaba afite n’inkovu mu mugongo, yavuze ko abasirikare batanu yabonye babagabaho igitero, uwari ufite ipeti rikuru muri bo ni Capt. Kibinda wakoreraga muri Batayo ya Muzinda iherereye mu Ntara ya Bubanza yayoborwaga na Lt. Col. Sindaye Dismas uzwi nka Gafuni.

Muri icyo kiganiro, Cpl. Dieudonne Kwizera yavuze ko Joseph Niyonzima uzwi ku izina rya Kazungu ari we wafashe imbunda nto ya pisitoli (pistol), arasa Gen. Kararuza utari wagapfuye.

Uyu Kazungu ni umukozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burundi (SNR), akaba avugwaho gushimuta no kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Mu gitondo cya tariki ya 25 Mata 2016 ni bwo Brig. Gen. Kararuza, umugore we, umwana we, n’umwe mu bamurindaga biciwe mu modoka ya Toyota Land Cruiser n’itsinda ry’abasirikare batari bamenyekanye.

Ni inkuru yababaje abarimo Pierre Nkurunziza wari Umukuru w’Igihugu, cyane ko bivugwa ko yari n’inshuti ye magara. Gusa kandi abaketswe barimo Kazungu na Lt. Col. Sindaye ntabwo bigeze bakurikiranwa, bakomeje imirimo yabo nk’uko bisanzwe.

Ubu buhamya bwa Cpl. Kwizera bugiye ahagaragara mu gihe Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko nta cyizere ufitiye ubutegetsi bushya bw’u Burundi, mu gihe abakoze ibyaha birimo ubwicanyi kuva mu 2015, batigeze bakurikiranwa, ahubwo bakomeje guhabwa imyanya ikomeye muri leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa