Kigali
startimes

Burundi: Evariste Ndayishimiye azarahira kuwa Kane w’iki cyumweru

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 June 2020 Yasuwe: 2212

Nyuma y’uko urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwemeje ko Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya w’umukuru w’igihugu ajya kuri uwo mwanya, ubu biteganyijwe ko azarahira kuwa kane w’iki cyumweru.



Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze aya makuru, gusa yeretse BBC abayatangaje yongeraho ati: "ufite amakuru".

Kuwa gatanu, urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwategetse ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe - nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza - ko uwatowe arahira ’vuba bishoboka’.

Kuwa gatandatu, Evariste Ndayishimiye yavuze amagambo ko Pierre Nkurunziza agiye gusimbura "yamuteguye bihagije, yamweretse ibyo yari akeneye kumenya byose".

BBC yabonye ubutumwa yabwiwe ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD batumira abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.

Umwe mu banyamakuru mu Burundi yabwiye BBC ko bamenyeshejwe ko bakwitegura uwo munsi uzabera ku murwa mukuru wa politiki mu ntara ya Gitega.

Evariste Ndayishimiye ni nde?

Bwana Ndayishimiye w’imyaka 52, ni umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD kuva mu 2016, umwanya yasimbuyeho Pascal Nyabenda.

Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yinjira mu nyeshyamba za CNDD mu 1995 nyuma yo kurokoka ubwicanyi ku banyeshuri b’abahutu muri kaminuza y’u Burundi muri uwo mwaka.

Bwana Ndayishimiye yari mu ntumwa z’inyeshyamba za CNDD zajyaga mu biganiro by’amahoro na leta yari ikuriwe na Pierre Buyoya.

Ibyo biganiro bitangira Hussein Rajab niwe wari ukuriye uruhade rwa CNDD mu biganiro nyuma aza gusimburwa na Pierre Nkurunziza wakoranaga bya hafi na Evariste Ndayishimiye.

Ibi biganiro byageze ku bwumvikane mu 2000, inyeshyamba za CNDD mu 2003 zishyira intwaro hasi zihinduka ishyaka rya politiki CNDD-FDD ryinjira muri leta.

Mu gusangira ubutegetsi, Evariste Ndayishimiye waje kuba Jenerali majoro yagiye gukora mu biro bikuru bya gisirikare.

Kuva mu 2006 agirwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, nyuma agirwa umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Pierre Nkurunziza.

Kuwa kane narahirira umwanya w’umukuru w’igihugu azaba abaye perezida wa cumi (10) w’u Burundi.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Museveni ntiyifuza guha ubutegetsi umuhungu we

Chairman wa NRM mu gace ko Hagati ya Uganda, Abdul Naduli yatangaje ko...
9 July 2020 Yasuwe: 2636 0

OIF mu nzira zo guhagarika ibihano yari yarabufatiye muri 2015

Mu nama rusange y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa...
9 July 2020 Yasuwe: 637 0

Leta ya Uganda yateye utwatsi ibirego Ambasaderi Frank Mugambage yongeye...

Ibirego bishya by’u Rwanda bishinja Leta ya Uganda kongera guta muri yombi...
7 July 2020 Yasuwe: 2817 0

Urukiko rwo mu Bufaransa rwafashe umwanzuro wo guhagarika iperereza ku...

Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwafashe icyemezo cyo guhagarika...
3 July 2020 Yasuwe: 1038 0

Umuhungu wa Petero Nkurunziza yahawe amafaranga menshi n’umudari w’intwari...

Umuhungu wa Petero Nkurunziza yashimiwe n’umukuru w’igihugu Evariste...
2 July 2020 Yasuwe: 2169 0

Reba urutonde rw’abakuru b’ibihugu bahoze ari abasirikare impinduka zabo...

Demokarasi muri Afurika n’imwe mu bibazo bivugwa cyane ku bahoze ari...
30 June 2020 Yasuwe: 4822 1