skol
fortebet

Burundi: Imiryango itari iya Leta idashaka gusibwa burundu ngo niyongere yiyandikishe

Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’umutekano yasabye imiryango itari iya Leta mu gihugu cy’ u Burundi kugendera ku mategeko harimo no kubahiriza iringaniza ry’ amoko.

Sponsored Ad

Byatangarijwe mu nama aya mashyirahamwe yagiranye n’ iyi Minisiteri iyashinja ko harimo aya baringa abaho ku izina gusa nk’ uko byatangajwe na Minisitiri Pascal Barandagiye.

Yongeye ati: "Menshi muri ayo mashirahamwe ibyo akora ntibihuye n’umugambi mukuru w’iterambere w’imyaka 10 uherutse gutangazwa n’umukuru w’igihugu."

Pascal Barandagiye yibukije ko mu mwaka ushize ayo mashirahamwe yari yahawe igihe cy’amezi atandatu ngo abe yatangiye kubahiriza amategeko y’igihugu.

Mu cyumweru gishize Leta y’ u Burundi yafashe icyemezo cyo guhagarika amezi 3 imiryango yose ikorera muri iki gihugu.

Ikindi iyi Minisiteri yanenze iyi miryango ngo ni uko imwe muri yo itigeze yubahiriza ingingo yo kunyuza amafaranga yayo muri Banki Nkuru y’ igihugu.

Minisitiri Barandagiye yakomeje avuga ko iyi nama itari igamije kwiga ku cyemezo giherutse gufatirwa iyi miryango cyo guhagarika ibikorwa byayo mu gihe cy’ amezi atatu.

Yagize ati “ Sinje ngo twumvikane ukuntu icyemezo cy’inama nkuru y’umutekano cyakurwaho. Kiriya cyemezo ni ntakuka. Nje kubereka ibyo musabwa kugira mwisunge amategeko. Irya ngingo yafashwe kugira ngo akajagari gacike muri uru rwego".

Barandagiye yavuze ko kuva ejo hashize tariki ya 1 Ukwakira 2018 , Leta y’ u Burundi ifata nk’ aho nta shyirahamwe na rimwe rikorera mu gihugu ngo ahubwo amashyirahamwe yose yahawe amezi atatu yo kuba yamaze kwiyandikisha , iritazabikora rizasibwa burundu.

Kugira umuryango wiyandikishe usabwa amasezerano wagiranye na Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga na gahunda y’ ibikorwa y’ ibikorwa bigomba kuba bidaciye ukubiri n’ imigambi y’ imyaka 10 ya guverinoma.

Ikindi iyi miryango isabwa ngo yemererwe kwiyandikisha ni ukwemera kunyuza amafaranga yayo muri Banki Nkuru y’ Igihugu BRB no kwemera ko izashyira abakozi mu myanya y’ ubuyobozi bwayo yubahirije amoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa