skol
fortebet

Burundi: Inama idasanzwe y’abagize Guverinoma yafashe umwanzuro ukomeye ku muyobozi w’ u Burundi

Yanditswe: Thursday 11, Jun 2020

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 11 Kamena 2020, hateranye inama y’Abagize Guverinoma yari iyobowe na visi perezida wa mbere w’u Burundi,Bwana Gaston Sindimwo, yafatiwemo umwanzuro wo kwandikira urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga gushyira mu bikorwa itegeko rigenga usimbura umukuru w’igihugu igihe atabarutse atarangije imirimo ye.

Sponsored Ad

Amakuru aturuka I Burundi avuga ko iyi nama y’abaminisitiri yafashe umwanzuro wo kwandikira Urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga ry’u Burundi ko u Burundi budafite Umukuru w’igihugu hanyuma narwo rugafata indi myanzuro ishingiye ku Itegekonshinga rukamushyiraho.

Ku rutonde rw’ibyagombaga kwigwa muri iyi nama y’Abaminisitiri, harimo kurebera hamwe ikigomba gukurikiraho nyuma y’aho perezida Petero Nkurunziza aryamiye ukuboko kw’abagabo.

Bamwe bifuzaga ko Pascal Nyabenda ukuriye inteko ishinga amategeko ariwe ugomba kuyobora kugeza muri Kanama uyu mwaka nkuko itegekonshinga ribimwemerera mu gihe abandi bifuza ko kuba Nkurunziza yaratabarutse Bwana Evariste Ndayishimiye yaramaze gutorwa bimuha uburenganzira bwo kurahira vuba agatangira akazi.

Kuwa 20/08/2020,nibwo Evaritse Ndayishimiye uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, yagombaga kurahira nyuma agahererekanya ububasha na Perezida Nkurunziza ariko ntabwo yabashije gukomeza kubaho ariyo mpamvu benshi bahise bibaza ugiye kuyobora inzibacyuho.

Muri ibi bihe u Burundi burimo,nta tegeko bufite na rimwe rivuga ugomba kuyobora igihe Perezida yitabye Imana ariko umusimbura we yaramaze gutorwa ategereje kurahira ariyo mpamvu buri wese afite urujijo.

Itegekonshinga rya Repubulika y’u Burundi ntiryemerera Gen Evariste Ndayishimiye uherutse gutorwa kuba yarahira ubu, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu aba agomba kurahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe. Kuri gahunda nuko agomba kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama 2020.

Andi makuru avuga ko kubera iki cyuho cyagaragaye mu tegekonshinga,Gen Ndayishimiye ashobora guhita arahira mbere y’igihe cyari giteganyijwe akaba ari nawe uzayobora imihango yo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Petero Nkurunziza.

Agace kamwe ko mu ngingo ya 121 yo mu Itegekonshinga rishya ry’u Burundi ryo ku wa 17 z’ukwa gatanu 2018 igira iti :

"Mu gihe Umukuru w’igihugu yeguye,apfuye cyangwa hari iyindi mpamvu iyo ari yo yose imubuza gukomeza kubahiriza inshingano ashinzwe, mu kurindira undi mushya, asimburwa n’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko".

N’ubundi Pascal Nyabenda uyoboye Inteko ishinga amategeko yagombaga gusimbura Perezida Nkurunziza iyo undi perezida umusimbura aba ataraboneka kugira ngo ategure amatora ariko Perezida mushya yarabonetse.Urujijo ruzakemurwa n’urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga.

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yapfuye azize umutima ku wa 08/6/2020 nyuma y’aho ku wa 06/06/2020,yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida muri Volleyball.

Ubwo Gaston Sindimwo yari arangije kuyobora iyi nama, yashyize umukono mu gitabu cy’urwibutso (Livre d’or) mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo guhoza umuryango wa Petero Nkurunziza hamwe n’Abarundi bose muri rusange .





Ibitekerezo

  • Mbere na mbere Nihanganishije abavandimwe Bach b’abarundi kwihangana muri ibi bihe barimo byo kubura umukuru w’igihugu.
    Kuba amatora hari yabaye njye mbona Président watowe yahitako arahira akayobora igihugu byihuse.

    Mbere na mbere Nihanganishije abavandimwe Bach b’abarundi kwihangana muri ibi bihe barimo byo kubura umukuru w’igihugu.
    Kuba amatora hari yabaye njye mbona Président watowe yahitako arahira akayobora igihugu byihuse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa