skol
fortebet

Burundi: Indirimbo y’ urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi yateje impagarara mu gihugu

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017

Sponsored Ad

Indirimbo yaririmbwe n’ Imbonerakure , urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’ u Burundi CNDD- FDD yateje impagaragara mu gihugu kugeza aho ishyaka CNDD – FDD ryitandukanya n’ abaririmbye iyo ndirimbo ivuga ku gutera inda abakobwa batavuga rumwe n’ ubutegetsi ndetse ivuga ko abayiririmbye bazafatirwa ibihano.
Ishyaka riri ku butegetsi CNDD- FDD ryanenze amashusho y’ indirimbo imara iminota ibiri, igaragaramo abasore b’ imbonerakure baririmba amagambo ashishikariza gutera inda (...)

Sponsored Ad

Indirimbo yaririmbwe n’ Imbonerakure , urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’ u Burundi CNDD- FDD yateje impagaragara mu gihugu kugeza aho ishyaka CNDD – FDD ryitandukanya n’ abaririmbye iyo ndirimbo ivuga ku gutera inda abakobwa batavuga rumwe n’ ubutegetsi ndetse ivuga ko abayiririmbye bazafatirwa ibihano.

Ishyaka riri ku butegetsi CNDD- FDD ryanenze amashusho y’ indirimbo imara iminota ibiri, igaragaramo abasore b’ imbonerakure baririmba amagambo ashishikariza gutera inda abakobwa bo mu mashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi ngo babyare imbonerakure.

Mu itangazo CNDD FDD ryashyize ahagaragara ryagize riti “Binyuranyije n’iby’ishyaka CNDD-FDD riharanira, bamwe mu rubyiruko baririmbye indirimbo itajyanye n’imico ndetse n’ ugushaka k’ishyaka CNDD-FDD".

Iryo shyaka ryatangaje ko rigiye guhana abaririmbye iyo ndirimbo. "ishyaka CNDD-FDD ryanenze ryivuye inyuma uko guta ururimi kandi komisiyo ishinzwe gusubiza abantu ku murongo "commission de discipline" urimo kugenzura ngo umenye abakoze amakosa bashobore guhanwa".

Ni ubwa mbere CNDD – FDD inenze urubyiruko rwayo(imbonerakure), nyamara urwo rubyiruko rwavuzwemo amabi menshi ashingiye ku gutoteza abo mu mashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa