skol
fortebet

Burundi: Inkunga y’ amatora ya Perezida ngo itangwa n’ ubishatse ariko abakozi bakaswe umushahara

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Amashyirahamwe aharanira ko uburenganzira bw’ abakozi bwubahirizwa asanga Leta y’ u Burundi itari ikwiye kwihutira gukata inkunga y’ amatora ya Perezida w’ u Burundi ateganyijwe muri 2020 ku mushahara w’ abakozi mu gihe ibiganiro kuri iyi ngingo bigikomeje.
Ni mu gihe aya masendika yamaze kumenya ko iyo nkunga yakuwe ku mushahara w’ ukwezi kwa mbere kwa 2018.
Mu cyumweru gishize amashyirahamwe arengera abakozi yagiranye ibiganiro na Leta y’ u Burundi, ayigezaho igitekerezo cy’ uko iyo nkunga (...)

Sponsored Ad

Amashyirahamwe aharanira ko uburenganzira bw’ abakozi bwubahirizwa asanga Leta y’ u Burundi itari ikwiye kwihutira gukata inkunga y’ amatora ya Perezida w’ u Burundi ateganyijwe muri 2020 ku mushahara w’ abakozi mu gihe ibiganiro kuri iyi ngingo bigikomeje.

Ni mu gihe aya masendika yamaze kumenya ko iyo nkunga yakuwe ku mushahara w’ ukwezi kwa mbere kwa 2018.

Mu cyumweru gishize amashyirahamwe arengera abakozi yagiranye ibiganiro na Leta y’ u Burundi, ayigezaho igitekerezo cy’ uko iyo nkunga idakwiye gukatwa ku mushahara, ibyo biganiro byarangiye nta mwanzuro ufashwe, impande zombi zemeranya ko ibiganiro bigiye gukomeza nk’ uko BBC yabitangaje.

Mu bibazo nyamukuru bitarumvikanwaho harimo icy’uko leta ivuga ko inkunga itangwa ku bushake bakabona nyamara bimwe mu bigo bya Leta ,abakozi n’abakoresha babo barimo barakwa inkunga irenga kuyo bazakatwa ku mishahara.

Ikindi kibazo amasendika avuga ko atarumvikinaho na Leta ni leta yapanze ingero z’imishahara zituma hashingwa amafaranga umukozi akatwa.

Hari aho usanga uhembwa make atanze atandatu ku ijana, uhembwa incuro ebyiri kumurusha agatwerera atatu ku ijana, aho bakahabona gusumbanya abantu imbere y’itegeko.

Ibyo hamwe n’ibindi bibazo bitari bike nibyo amasendika yiteze kuzumvikanako na leta muri ibyo biganiro, ari nacyo gituma avuga ko leta yari kuba yabanje kubangira gushyira mu ngiro iyo ngingo yerekeye gutwerera amatora.

Leta yo ivuga ko iyo ntwererano ireba igihugu cyose n’abanyagihugu bose ngo si amasendika abiri gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa