skol
Kigali
startimes

Burundi: Leta yiyemeje kuganira na USA kugira ngo bakemure ibibazo byo guhagarika VISA

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 June 2020 Yasuwe: 887

Mu cyumweru gishize leta ya Amerika yatangaje icyemezo cyo kutongera guha Visa Abarundi muri rusange uretse ibyiciro bimwe na bimwe, leta y’u Burundi ubu yatangaje ko yiteguye kuganira na Amerika.


Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi kuwa mbere, minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Amb. Ezechiel Nibigira yatangaje ko u Burundi bushaka ko kutumvikana kwabayeho kubonerwa umuti.

Leta ya Amerika yatangaje ko ihagaritse guha Visa abaturage b’u Burundi, uretse ibyiciro bimwe birimo abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye u Burundi mu mahanga.

Ibiro bishinzwe umutekano muri Amerika, byagereranywa na minisiteri y’ubutegetsi mu bindi bihugu, mu itangazo ryabyo byavugaga ko leta y’u Burundi yanze guha ibyangombwa no kwakira Abarundi bashinjwa ibyaha bashakaga kohereza iwabo mu Burundi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, minisitiri Nibigira yavuze ko ibyo Amerika yashakaga gukora ari igikorwa gisanzwe cy’ubucamanza, ariko harimo abantu batari Abarundi bashakaga kohereza mu Burundi.

Bwana Nibigira avuga ko u Burundi bwiteguye kwakira Abarundi bazoherezwa na Amerika ariko abatari Abarundi "bagomba koherezwa mu bihugu byabo, aho kubohereza mu Burundi".

Leta ya Amerika isanzwe ikora ibikorwa byo kohereza mu bihugu bakomokamo abo yafashe ishinja ibyaha bikomeye, iyo badafite/batarabona ubwenegihugu bwa Amerika.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Trump yavuze ko atazatanga ubutegetsi mu mahoro natsindwa na...

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanze kwiyemeza...
24 September 2020 Yasuwe: 1224 0

Perezida Trump yateranye amagambo na perezida Xi Jinping mu nama ya...

Ubushyamirane hagati y’Amerika n’Ubushinwa bwigaragaje mu nama rusange...
23 September 2020 Yasuwe: 1419 0

Amerika yahakanye ibyo gushinga ibirindiro bya gisirikare mu...

Nk’uko byakomeje guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru...
22 September 2020 Yasuwe: 5542 0

DR Congo: Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Kabila yasimbuye ku...

Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi...
22 September 2020 Yasuwe: 1491 0

Burundi:Brig. Gen. Athanase Kararuza yiciwe hamwe n’umuryango we,abafite...

Brig. Gen. Athanase Kararuza wari umujyanama wa Visi Perezida wa Repubulika...
22 September 2020 Yasuwe: 9206 0

UN irizihiza imyaka 75 imaze ishinzwe -N’iki gikomeye yagezeho...

Umuryango w’abibumbye ku isi, ONU cyangwa UN, ibihugu biwugize uyu munsi...
21 September 2020 Yasuwe: 343 0