skol
fortebet

Burundi: Loni yanenze imyitwarire y’ Imbonerakure

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ishami ry’ umuryango w’ Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad Al Hussein yanenze urubyiruko rwibumbiye mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD- FDD, kumagambo rwakoresheje mu ndirimbo ruvuga ngo tera inda umukeba abyare imbonerakure.
Zeid yabitangaje yisunze amashusho y’ iyo ndirimbo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Ayo mashusho yerekana urubyino rugera ku 100 rubyina imbyino ruvuga ko ruzatera inda abakobwa bo mu mashyaka atavuga rumwe na CNDD- FDD kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ishami ry’ umuryango w’ Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad Al Hussein yanenze urubyiruko rwibumbiye mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD- FDD, kumagambo rwakoresheje mu ndirimbo ruvuga ngo tera inda umukeba abyare imbonerakure.

Zeid yabitangaje yisunze amashusho y’ iyo ndirimbo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Ayo mashusho yerekana urubyino rugera ku 100 rubyina imbyino ruvuga ko ruzatera inda abakobwa bo mu mashyaka atavuga rumwe na CNDD- FDD kugira ngo babyare imbonerakure.

Iyo videwo yafatiwe muri komine Ntega, mu ntara ya Kirundo muntangiriro z’uyu mwaka ntiyakiriwe neza n’ishyaka CNDD –FDD arinaryo urwo rubyiruko rubarizwamo.

Iryo shyaka ryatangaje ko abagize uruhare mu ikorwa ry’ iyo ndirimbo bazafatirwa ibihano.

Zeid avuga ko imbyino nk’ izo urubyiruko rw’ imbonerakure rwaziririmbaga ahabaga hakoraniye abaturage benshi mu ntara za Makamba na Ruyigi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa