skol
fortebet

Burundi: Ndayishimiye watsinze amatora yise igicucu Agathon Rwasa wanze kwemera ibyavuye mu matora

Yanditswe: Monday 01, Jun 2020

Sponsored Ad

Perezida mushya w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye yanenze mugenzi we bari bahanganye,Agathon Rwasa wanze kwemera ibyavuye mu matora kugeza ubwo amwita "igicucu".

Sponsored Ad

Ishyaka rya CNL n’umukandida waryo,Agathon Rwasa nibo bonyine banze kwemera ibyavuye mu matora mu Burundi, yabaye kuwa 20 Gicurasi 2020,ariyo mpamvu umukandida wa CNDD FDD Ndayishimiye watsinze amatora nkuko byagaragajwe n’amajwi y’agateganyo yamwise igicucu.

Mu gusoza amasengesho yateguwe na CNDD-FDD mu ntara ya Gitega mu cyumweru gishize, Evariste Ndayishimiye usigaye yitwa ‘Samuragwa’ yatutse uyu mugenzi Rwasa wanze kwemera ibyavuye mu matora.

Evariste Ndayishimiye yagize ati

Numva ko hageze ko ntawe ukwiriye kuvuga gusa ngo abarwanashyaka ba CNDD-FDD ahubwo akwiriye kuvuga ko ari Abarundi bose bari hamwe, tugize igihugu kimwe. Hanyuma dufite ishyaka rimwe, turatera imbere.

Reka ndababwire: Ibyo byarabaye kandi byararangiye. Reba nk’urugero: Ishyaka rimwe niryo ryanze ibyavuye mu matora? Niryo ryonyine risakuza! Hari irindi shyaka mwabonye risakuza? Imana yarakoze kuduha ubumwe. Muzabona ko nta murundi n’umwe uzabirwanya.”

Twarabivuze kuva kera,mu muryango wose ntihabura ikigoryi.Hahora hariho ishyaka rishaka kuturwanya.ishyaka nk’iryo riba rigomba kubaho ariko ni nabyo nkunda nkuko sogokuru [Nkurunziza] yambwiye.Barakenewe kuko nibo badufasha kuba abanyabwenge”.

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi mu Burundi, CNL, Agathon Rwasa, yamaze gutanga ikirego mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, avuga ko amatora yabayemo uburiganya, burimo no gutorera abapfuye.

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.

Mbere yuko amajwi atangazwa, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Iwacu,Rwasa yavuze ko amatora yabaye mu Burundi atanyuze mu nzira yakwita iya demokarasi.

Rwasa yavuze ko abarwanashyaka benshi ba CNL mu bice bitandukanye bakubiswe, abandi batabwa muri yombi.

Kuwa 28 Gicurasi 2020, Agathon Rwasa yatanze ikirego mu Rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Aganira n’itangazamakuru, uyu munyapolitiki yavuze ko bafite ibimenyetso by’uko amajwi yibwe, birimo ko amafishi y’itora yatanzwe, ayatoreweho n’agaragara mu ibarura ry’amajwi bidahura.

Yavuze ko nta kuntu watanga amakarita 2000 ndetse agatorerwaho ariko wareba ku majwi yabaruwe ugasanga ari mu nsi ya 200.

Ikindi ngo mu gihugu hose bafite ibihamya by’abantu bapfuye, bakorewe amakarita ndetse agatorerwaho.

Ati “Dufite ingero z’aho abapfuye bagaragajwe ko batoye, kubera ko amakarita yabo yakozwe ahabwa abantu bajya kubatorera. Aho dufite ingero nyinshi; muri Muzinda hari abarenga 15, muri Buhayira [muri Komini Murwi] n’ahandi.”

Yavuze ko ibyatangajwe atari ukuri ari ibyacuzwe na CNDD-FDD ndetse ko ibyo byose urukiko nirutabiha agaciro ngo rubahe ubutabera biteguye kujya mu zindi nzego.

Ati “Urukiko nirutaduha ubutabera tuzagana Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ruri Arusha, kubera ko si ikintu cyo kubabarirwa, kurebera ibihugu bikora amanyanga mu matora kandi abantu bakibwira ko bari gutera imbere muri demokarasi.”

Mu cyumweru gishize, havutse igisa n’urujijo ubwo amajwi y’agateganyo yari yatangajwe yakurwaga ku rubuga rwa Komisiyo y’amatora CENI.

Ku mugoroba wo kuwa 28 Gicurasi 2020 hari amakuru avuga ko Umuyobozi wa CENI, Kazihise Pierre Claver, yiseguye avuga ko batari bayagenzuye neza akaba ariyo mpamvu yakuweho ngo agenzurwe neza azabone gutangazwa.

Agathon Rwasa yatanze ikirego mu gihe CNDD-FDD yatangiye amasengesho y’iminsi itatu yo gushimira Imana yatangijwe na Perezida Pierre Nkurunziza, akitabirwa na Evariste Ndayishimiye.

Ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byashimye uburyo amatora yagenze mu ituze, bisaba impande zose kwirinda amakimbirane ashobora kuyashingiraho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Philippe Goffin, yavuze ko amatora yo mu Burundi ari intambwe ikomeye mu kwimakaza imiyoborere ibereye u Burundi.

Mike Pompeo ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Abarundi kwirinda gushotorana ndetse ko avuga ko bari gukurikiranira hafi ibibera muri icyo gihugu

Ibitekerezo

  • Nyamara we na Nkurunziza biyita "abarokore".None aratuka abantu.Ntabwo Politike ijyana n’ubukristu nyakuri.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Buri munsi turasenga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come/Que ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa