skol
fortebet

Burundi: Perezida Ndayishimiye yatengushye abashomeri bo mu ntara ya Karusi

Yanditswe: Thursday 29, Oct 2020

Sponsored Ad

Mu mwiherero watumijwe na perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye, yemeje ku mugaragaro ko urubyiruko rwo mu ntara ya Karusi rwarangije amashure rudafite akazi ruzigishwa aho guhita ruhabwa amafaranga abafasha kwihangira imirimo.

Sponsored Ad

Ibyo yabivuze nyuma y’uko habaye kutavuga rumwe ku kibazo cy’abashomeri banditswe mu misi ishize.

Perezida Ndayishimiye Evariste yavuze ko igishoro bivugwa ko kizahabwa abo bashomeri kizatangwa uri uko babanje kongera kwigishwa uko bakwiteza imbere.

Ndayishimiye akaba yavuze ko urubyiruko rwaminuje mu byo kwigisha no gutangiza amashyirahamwe ruzafasha mu kwigisha aba bashomeri barangije amasomo yabo ariko badafite akazi mbere y’uko bahabwa igishoro.

Ibinyamakuru byo mu Burundi biravuga ko benshi barimo kwibaza impamvu y’iyi gahunda yo gusubira mu masomo kandi bari babwiwe igihe ntarengwa bazahabwa igishoro.

Imwe mu migabo n’imigambi Evariste Ndayishimiye yatangaje yiyamamaza harimo:Guteganyiriza ahazaza heza abageze muza bukuru , Gutunganya imijyi mikuru bikuru n’imito,kwita ku magara y’abantu,kunoza ububanyi n’amahanga, kunoza ibyo gutwara abantu n’ibintu, kuzamura uburezi, Ubuhinzi n’ubworozi ,gushyiraho amashyirahamwe arengera abakozi akora neza,n’ibindi.

Ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yarahiraga kuwa 18 Kamena 2020, yavuze ko aje gushinga leta mbyeyi, ibereye kandi yumva bose.

Yagize ati "Ntimugire ubwoba nzi ibindindiriye…Kugira nemere ko Uburundi bwigenga koko ni uko Umurundi wese agira ijambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa