skol
fortebet

Burundi:Polisi yerekanye abayobozi 3 n’Imbonerakure 9 bashinjwa gusahura no kwica Abarundi bahunguka

Yanditswe: Monday 20, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abantu 12 barimo abayobozi b’inzego z’ibanze n’Imbonerakure batawe muri yombi ku itariki ya 16 Nyakanga 2020, bashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, birimo gusahura, gukubita no kwica Abarundi batahutse bava muri Tanzaniya, beretswe itangazamakuru, bakana bategereje kuburanishwa mu rubanza rweruye kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Kuva imipaka y’u Burundi yafungwa, ubuhamya bw’abantu bamagana iryo tsinda ry’abantu bakekwaho ubugizi bwa nabi bwaragwiriye.

Igipolisi y’u Burundi kikaba cyemeje ibyo aba bakekwaho kuri uyu wa gatandatu, itariki 18 Nyakanga nk’uko tubikesha urubuga SOS Media.

Igipolisi kivuga ko mu batawe muri yombi harimo Umuyobozi wa zone ya Bigina bivugwa ko ari we ukuriye iri tsinda ry’abagizi ba nabi, abayobozi babiri b’imidugudu ya Bigina na Mudaturwa (komini ya Kayogoro, Intara ya Makamba mu majyepfo y’u Burundi) ndetse n’insoresore icyenda z’Imbonerakure, mu gikorwa cyakoze ku itariki 15 na 16 Nyakanga .Umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye ati:

Igitangaje ni uruhare rw’abayobozi, barimo umuyobozi wa zone ya Bigina, Paul Rwajekera, Léonidas Ntakirutimana uzwi ku izina rya Sikujuwa, umuyobozi w’Umudugudu wa Mudaturwa na Lamec Ndayizeye, umuyobozi w’Umudugudu wa Bigina.

Pierre Nkurikiye yavuze ko umwe mu bagize iri tsinda yagendanaga umuhoro ku manywa. Yakomeje avuga ko

Uwitwa Alexis Arakaza wari umumotari yari yamaze kugura imodoka , kuva ubwo bwambuzi bwatangira muri Mata, yanditseho Asante Corona (Urakoze Coronavirus).

Nkurikiye yavuze ko umwe mu bagize iryo tsinda yishwe na mugenzi we ubwo basangiraga iminyago.

Amakuru yagiye akusanywa n’abanyamakuru b’uru rubuga dukesha iyi nkuru, avuga ko abantu bari bafite amafaranga menshi mu bahuye n’abo bagizi ba nabi bicwaga bakajugunywa mu ruzi rwa Maragarazi rutandukanya u Burundi na Tanzaniya.

Polisi ivuga ko ibyo birego by’ubwicanyi bidashobora kwirengagizwa.

Igipolisi kivuga ko cyasanganye aba bantu indangamuntu enye z’abaturage b’Abarundi bo mu Ntara za Karusi, Gitega na Kayanza, kugeza ubu kikaba cyaramenye ko umwe muri ba nyir’izi ndangamuntu akiriho.

Uyu ni uwitwa Cyrille Ntamahungiro wo muri Karusi, akaba akiri muzima. Iperereza naryo rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze ku bandi bantu batatu. Umuvugizi wa Polisi yagize ati:

Niba barishwe n’aka gatsiko, niba barasubiye mu miryango yabo cyangwa niba barasubiye muri Tanzaniya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa