skol
fortebet

"U Burundi ni umunyeshuri mubi (utumva)"_Benjamin Mkapa

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tanzaniya, Bwana Benjamin Mkapa, yagereanyije Guverinoma y’u Burundi n’umunyeshuri mubi (utumva). Ibi yabivugiye ko u Burundi bwanze kumva inama ze, ubwo yari umuhuza w’impande zihanganye, ngo bwemere kumvikana n’abatavugarumwe na leta yabwo ku kibazo cy’imvururu zikomeje gutwara abaturage batari bake.
Ibi, Benjamin Mkapa yabivuze asaba inama ihuza abakuru b’ibihugu byo mu karere ko bashyira igitutu kuri leta y’u Burundi kugira ngo igaruke mu biganiro bigambiriye (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tanzaniya, Bwana Benjamin Mkapa, yagereanyije Guverinoma y’u Burundi n’umunyeshuri mubi (utumva). Ibi yabivugiye ko u Burundi bwanze kumva inama ze, ubwo yari umuhuza w’impande zihanganye, ngo bwemere kumvikana n’abatavugarumwe na leta yabwo ku kibazo cy’imvururu zikomeje gutwara abaturage batari bake.

Ibi, Benjamin Mkapa yabivuze asaba inama ihuza abakuru b’ibihugu byo mu karere ko bashyira igitutu kuri leta y’u Burundi kugira ngo igaruke mu biganiro bigambiriye kugarura amahoro.

Ku bwe (Mkapa) ngo ibiganiro bisa n’ibyahagaze. Leta y’u Burundi irimo iragenda biguruntege mu biganiro biyihuza n’abatavugarumwe nayo. U Burundi bwatoranyije abahuza b’impande zombi bafitanye ubucuti bukomeye nabo. Kubw’ibyo, Mkapa abwira u Burundi ko ubwiyunge buba hagati y’impande zihanganye.

Mkapa yagarutse ku mbogamizi zikoma mu nkokora ibiganiro bya Leta n’abatavugarumwe nayo. Aha, yatanze urugero rw’umushinga wo guhindura itegekonshinga. Yanavuze kandi kuri raporo ya Komisiyo yashinzwe gukurikirana ibiganiro bigamije amahoro ndetse anasaba komisiyo gufata icyemezo gihamye.

Yagize ati “Ese inama zanjye ubwo nari umuhuza zagiyehe? Njye ndifuza ingamba zifatika zo gukomeza ibi biganiro.” Bwana Mkapa afite impungenge ko Akarere kose kazisanga ntacyo kahindura ku byemezo byafashwe n’u Burundi.

Mkapa yita abatavugarumwe na Leta y’u Burundi “umunyeshuri mwiza” kuko bo bemera gukomeza ibiganiro kandi bafite ubushake bwo kugarura amahoro mu Burundi.
Mkapa avuka ko Perezida Nkurunziza aramutse aretse kwiyamamariza manda ya gatatu mu matora azaba muri 2020, ngo ibi nta kibazo byaba bigiteye. Avuga ko ishyaka rya Nkurunziza ryanatanga undi mukandida ntibigire icyo bitwara.

Imvururu zo mu Burundi zimaze imyaka isaga ibiri aho zatangiye nyuma y’uko Perezida Nkurunziza atangarije ko azahatanira kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu. Mbere y’uko itegeko rihindurwa, Perezida Nkurunziza ntiyari yemerewe kwiyamamaza kuri iyi nshuro. Imvururu zatangiye muri 2015 zimaze guhitana abantu benshi ndetse ubu habarurwa ibihumbi n’ibihumbi by’Abarundi bari mu buhungiro hanze y’igihugu cyabo.

Ibitekerezo

  • Umuhuza niwe watangiye nabi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa