skol
fortebet

Burundi: Umubyeyi wa Perezida Ndadaye yashyinguwe

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2018

Sponsored Ad

Umubyeyi w’umukuru w’igihugu wa mbere watowe n’abaturage mu Burundi yashinguwe kuri yu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare, 2018. Umuhango wo kumuhereza bwa nyuma uwo mubyeyi uka wanitabiriwe n’umukuru w’igihugu cya Uganda.
Uyu muhango watangiriye mu buruhukiro bw’ibitaro by’abasirikare mu Kamenge, ahakuwe umurambo wa Tereza BANDUSHUBWENGE, umubyeyi wari usigaye wa Perezida Melchior NDADAYE.
Nk’uko byatangajwe binyuze mu itangazo ry’umukuru w’igihugu ryasomwe n’umuvugizi we Jean Claude KARERWA (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi w’umukuru w’igihugu wa mbere watowe n’abaturage mu Burundi yashinguwe kuri yu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare, 2018. Umuhango wo kumuhereza bwa nyuma uwo mubyeyi uka wanitabiriwe n’umukuru w’igihugu cya Uganda.

Uyu muhango watangiriye mu buruhukiro bw’ibitaro by’abasirikare mu Kamenge, ahakuwe umurambo wa Tereza BANDUSHUBWENGE, umubyeyi wari usigaye wa Perezida Melchior NDADAYE.

Nk’uko byatangajwe binyuze mu itangazo ry’umukuru w’igihugu ryasomwe n’umuvugizi we Jean Claude KARERWA NDENZAKO, ku wa 28 Nzeri, 2018, ryavuze ko Leta izafasha mu ishyingura uyu mubyeyi.Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’itumanaho na Minisitiri w’ingabo.

Muri uyu muhango kandi hari umugore wa Perezida Melchior NDADAYE.

Perezida Nkurunziza asuhuzanya n’umugore wa Ndadaye

Nduwumukama Philbert, wari umusirikare mu 1993 afite ipeti rya capora aherutse gutanga ubuhamya avuga ko yari mu basirikare 4 bari bahawe misiyo yo kwica Perezida Melchior Ndadaye.

Ngo Ndadaye yishwe anigishijwe umugozi nyuma bamuteragura ibyuma umubiri wose kugeza apfuye.Ababonye Ndadaye ubwo yari yishwe bemeza badashindikanya ku bimenyetso bitangwa na Philbert bihura n’uburyo bamusanze yateraguwe ibyuma mu mutwe.

Nduwumukama Philbert, yavuze ko ibyo yakoze hamwe na bagenzi be 3 babikoze ku bw’amabwiriza bari bahawe na Major Jean Bikomagu wahoze ari Chef d’Etat major, akomeza avuga ko ari amabwiriza yari yahawe nk’umusirikare kandi ko nta bushobozi yari afite bwo kuvuga OYA.

Ubu buhamya bw’urupfu rwa Ndadaye bwatanzwe mu gihe hibukwaga imyaka 23 apfuye dore ko yishwe ku wa 21 Ukwakira 1993, yari Perezida w’u Burundi wari ugiyeho biciye mu mucyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa