skol
fortebet

Burundi: Umunsi CNDD FDD izatangariza umukandida uzayihagararira mu matora wanuganuzwe

Yanditswe: Friday 24, Jan 2020

Sponsored Ad

Mu giterane cyo gushima Imana ku barwanashyaka ba CNDD-FDD gishobora gutangarizwamo umukandida w’iri shyaka,Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza yibukije abarwanashyaka b’ishyaka CNDD/FDD ko gusenga Imana no gukora politike bidasigana.

Sponsored Ad

Aya magambo yayavuze iminsi itatu mbere y’uko ishyaka rye ritangaza umukandida uzariserukira mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza yaneguye abarwanashyaka ba CNDD FDD basubiye inyuma mu bijyanye no gusenga.

Iki giterane cyo gushima Imana ku barwanashyaka ba CNDD-FDD biteganyijwe ko kizasozwa kuri iki cyumweru n’inama nkuru y’ishyaka. Amakuru yegereye abayobozi ba CNDD-FDD aravuga ko ari muri iyo nama hazatorerwa umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi uyu mwaka.

Abanugwanugwa ko bashobora gutangwa nk’abakandida bagizwe n’abasivire babiri barimo Pascal Nyabenda uyoboye inteko ishinga amategeko uturuka mu ntara ya Bubanza na Joseph Butore icyegera cya kabiri cya Nkurunziza uturuka mu ntara ya Cibitoke.

Nyuma y’aba basivile hiyongeraho abahoze ku rugamba ari bo General Evariste Ndayishimiye, umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD uturuka mu ntara ya Gitega hamwe na General Gabriel Nizigama umujyanama wa perezida uyu akaba aturuka mu ntara ya Muramvya.

Inkuru y’Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa