skol
fortebet

Burundi: Urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga rwemeje ko Evariste Ndayishimiye arahira vuba na bwangu

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rumaze kwemeza ko “buyobozi bw’inzibacyuho bukenewe”, ko perezida Evariste Ndayishimiye watowe arahira vuba bishoboka”.

Sponsored Ad

Urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga rwamaze kwemeza ko umukuru w’igihugu mushya watowe n’abenegihugu ahita arahira vuba hatarindiriwe tariki ya 20 Kanama 2020.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020,uru rukiko rwemeje ko ntabyo gutegereza ko hashyirwaho umukuru w’igihugu w’inzibacyuho ndetse ko Evariste Ndayishimiye agiye kurahira vuba vuba.

Kuwa 11 Kamena 2020, hateranye inama y’Abagize Guverinoma yari iyobowe na visi perezida wa mbere w’u Burundi,Bwana Gaston Sindimwo, yafatiwemo umwanzuro wo kwandikira urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga irusaba gushyira mu bikorwa itegeko rigenga usimbura umukuru w’igihugu igihe atabarutse atarangije imirimo ye.

Bamwe bemezaga ko Pascal Nyabenda ukuriye inteko ishinga amategeko ariwe ugomba kuyobora kugeza muri Kanama uyu mwaka nkuko itegekonshinga ribimwemerera ariko urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga rwemeje ko Bwana Evariste Ndayishimiye wamaze gutorwa agomba kurahira vuba agatangira akazi.

Kuwa 20/08/2020,nibwo Evaritse Ndayishimiye uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, yagombaga kurahira nyuma agahererekanya ububasha na Perezida Nkurunziza ariko ntabwo yabashije gukomeza kubaho ariyo mpamvu benshi bahise bibaza ugiye kuyobora inzibacyuho.

Muri ibi bihe u Burundi burimo,nta tegeko bufite na rimwe rivuga ugomba kuyobora igihe Perezida yitabye Imana ariko umusimbura we yaramaze gutorwa ategereje kurahira ariyo mpamvu buri wese afite urujijo.

Itegekonshinga rya Repubulika y’u Burundi ntiryemereraga Gen. Evariste Ndayishimiye uherutse gutorwa kuba yarahira ubu, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu aba agomba kurahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe.

Kuri gahunda byari biteganyijwe ko yagombaga kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama 2020 ariko birahindutse agomba kurahira vuba na bwangu kubera ko igihugu nta perezida gifite.

Agace kamwe ko mu ngingo ya 121 yo mu Itegekonshinga rishya ry’u Burundi ryo ku wa 17 z’ukwa gatanu 2018 igira iti :

"Mu gihe Umukuru w’igihugu yeguye,apfuye cyangwa hari iyindi mpamvu iyo ari yo yose imubuza gukomeza kubahiriza inshingano ashinzwe, mu kurindira undi mushya, asimburwa n’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko".

N’ubundi Pascal Nyabenda uyoboye Inteko ishinga amategeko yagombaga gusimbura Perezida Nkurunziza iyo undi perezida umusimbura aba ataraboneka kugira ngo ategure amatora ariko Perezida mushya yarabonetse ariyo mpamvu urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga rwemeje ko arahira agahita atangira akazi

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yapfuye azize umutima ku wa 08/6/2020 nyuma y’aho ku wa 06/06/2020,yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida muri Volleyball.

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.

Kuwa kane tariki ya 04/06/2020, Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD rihagarariwe na Gen.Evariste Ndayishimiye ari ryo ryegukanye burundu intsinzi mu matora ya Perezida ,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.

Perezida Evariste Ndayishimiye ni muntu ki?

Evariste Ndayishimiye yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, umwanya ariho guhera mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2016.

Afatwa nka soma mbike wa Perezida ucyuye igihe Pierre Nkurunziza.

Bwana Ndayishimiye w’imyaka 52 y’amavuko, yavukiye muri komine Giheta mu ntara ya Gitega iri rwagati mu Burundi. Ni nayo irimo usigaye ari umurwa mukuru w’igihugu ari wo Gitega.

Azwi nk’umwe mu bari abasirikare bakomeye ubwo ishyaka CNDD-FDD ryari rikiri umutwe w’inyeshyamba, mu ntambara yadutse mu Burundi nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye wabaye perezida wa mbere wari utowe mu buryo bwa demokarasi mu kwezi kwa cumi mu 1993, amaze amezi atatu ku butegetsi.

Bwana Ndayishimiye ari mu barokotse ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu kuri Kaminuza y’u Burundi mu kwezi kwa gatandatu mu 1995, bituma asanga abandi barwanyi b’uwo mutwe w’inyeshyamba, icyo gihe witwaga CNDD, ishami ryawo rya gisirikare rikitwa FDD.

Uwo mutwe wari uyobowe na Léonard Nyangoma wawushinze mu 1994.

Nyuma yaho uwo mutwe wiswe CNDD-FDD umaze kwinjira mu masezerano y’amahoro y’i Arusha muri Tanzania mu mwaka wa 2000, Jenerali Majoro Ndayishimiye yakoze mu biro bikuru bya gisirikare.

Nyuma yaje kugirwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuva mu 2006 kugera mu 2007, mbere yuko agirwa umunjyanama mu bya gisirikare mu biro bya perezida.

Yashakanye na Angélique Ndayubaha, ubu bakaba bafitanye abana umunani.

Mu kwiyamamaza kwe, Bwana Ndayishimiye yashyize imbere gahunda zirimo ibijyanye no gukomeza inzego z’umutekano n’ubwirinzi, gukomeza urwego rw’ubucamanza, imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage, ibijyanye n’urwego rw’ubuzima, kurwanya ibura ry’akazi (ubushomeri/chômage), guteza imbere ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, umuco n’imikino.

Mu kwiyamamaza kwe kandi yagarutse kuri gahunda z’ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, umutungo kamere, ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, n’ibijyanye n’inganda.

Evariste Ndayishimiye yasezeranyije gukomeza umubano n’amahanga ndetse n’umubano hagati y’u Burundi n’imiryango itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa